Wema Sepetu mu bibazo bimukomereye


Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2019, nibwo urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es Salaam muri Tanzania, rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu wamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2006 ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Tanzania, mu mwaka wa 2012 yinjiye mu rukundo na Diamond Platnumz, kuva icyo gihe nibwo yatangiye kumenyekana cyane ndetse akina no mafilime anyuranye muri Tanzaniya,  nyuma yo kumubura mu iburanishwa nk’uko byari biteganyijwe, akaba akurikiranweho gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto y’urukozasoni Wema yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga niyo amushyize mu kaga

Ubushinjacyaha bwari buyobowe na Silvia Mitanto muri uru rubanza bwabwiye urukiko ko Wema cyangwa umuburanira niyo baba babwiye urukiko ikibazo bafite mbere, bidakuraho ko agomba kwitaba. Maira Kasonda ukuriye Urukiko rwa Kisutu yahise ategeka ko Wema atabwa muri yombi.

Ibi Wema akurikiranwaho byabaye kuwa 17 Ukwakira 2018, ubwo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania hakwirakwiye amashusho ya Wema Sepetu asomana n’umugabo bari mu buriri. Yajyanywe mu rukiko nyuma y’aya mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram asomana n’uyu musore ukomoka mu Burundi bivugwa ko bari basigaye bakundana.

Uyu mukobwa yitabye Urukiko Rukuru rwa Kisutu mu Ugushyingo 2018 arwemerera ko yakoze amakosa ndetse anasaba imbabazi. Icyo gihe yasabwe gutanga ingurane y’amashilingi ya Tanzania agera ku bihumbi 444 kugira ngo azaburane adafunze.

Umunyamategeko wa Wema we yavuze ko umukiliya we yageze ku rukiko, ariko ntabashe kujya mu rubanza akahava mbere y’uko rutangira kubera uburwayi butunguranye bwamufashe bukamubuza amahwemo.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment