Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahazwi nka Yanze, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge. Abatuye muri aka gace banyuranye batangaje ko atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye. Bati “Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice. Uyu murambo wabonetse hagati ya saa…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yasuye ibikorwa by’ubuzima
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019, nibwo Denise Nyakeru Tshisekedi umufasha wa Perezida Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Akigera i Kigali, Madamu Denise Tshisekedi yatemberejwe ibice bitandukanye bigaragaza ubwiza bwa Kigali, harimo Gaculiro, Nyarutarama, Green hills n’ahandi hanyuranye habereye ijisho asoreza kuri Radisson Blu hotel. Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, ni ukuvuga kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019, Madamu Tshisekedi arasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita…
SOMA INKURUIcyafashije Nyagatare guhangana na virusi itera SIDA
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, mu myaka yagiye itambuka havugwaga virusi itera SIDA cyane, akaba ari muri urwo rwego ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bahisemo kugasura, hagamijwe kureba uko gahagaze mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse na serivisi zigezwa ku bamaze kwandura. Umuyobozi wa Nyagatare Mushabe Claudian yatangaje ko muri iki gihe bafite umwihariko w’ubukangurambaga bwatumye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka. Yagize ati “Uko igihe kigenda, ni nako habaho ubukangurambaga bukorwa n’igihugu, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka, hari igihe twabaga dufite…
SOMA INKURUUko Amakipe azacakirana muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu cyumba cy’itangazamakuru cya Stade ya Kigali ni ho habereye tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 nyuma y’uko hari hamaze kumenyekana amakipe yose 16 azakina iki cyiciro. Uko amakipe yatomboranye muri 1/8 Tariki ya 12 Kamena 2019 Mukura VS vs Kiyovu Sports Etoile de L’est vs Police FC Gicumbi FC vs Espoir FC Intare FC vs Bugesera FC Tariki ya 13 Kamena 2019 APR FC vs As Kigali Marines FC vs Rayon Sports Gasogi United vs Rwamagana City FC…
SOMA INKURUUwahanuye urupfu rwa perezida Nkurunziza ari mu mazi abira
Umugabo ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse kuzenguruka imihanda ahanura ko perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera iki gihugu, yatawe muri yombi aho afungiye ahitwa Mvugo ya nyuma. Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza. Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza. Uyu mugabo…
SOMA INKURU73 bari bacumbitse muri “One Dollar Campaign” bagiye gusezererwa
Abana bagizwe imfubyi na Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign, bagera kuri 73 bagiye gusezererwa muri ayo macumbi bajye kwibeshaho mu buzima bwo hanze. Hari hashize imyaka isaga itanu abana b’imfubyi basaga 100 bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign Complex, iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Igikorwa cyo kubasezerera giteganyijwe kuri uyu wa 8 Kamena 2019, nyuma y’icyumweru bari bamaze mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera, aho baganirijwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, inzobere mu bijyanye no kwihangira imirimo n’abandi.…
SOMA INKURUIbyitezwe ku kigega cyashyiriweho kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Umuyobozi wa Agaciro Young Generation Forum, Kagabo Jacques, yatangaje ko nk’abanyarwanda bishyize hamwe kugira ngo babashe no guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byo guharirwa leta gusa, batangiza ikigega kiswe Umurinzi Support Fund, kigiye kujya gifasha mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bari basanzwe bahangana n’aba bantu bari hirya no hino ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubasubiza, ariko ko ubu ubona ko aba bantu bakomeje gukaza umurego ku buryo badatinya no kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.…
SOMA INKURUYatangaje impamvu yishimira akazi ko gucunga imirambo
Mu myaka 32 amaze akora mu nzu babikamo imirambo, Basiru Enatu yatangaje impamvu zitangaje akunda gukora akazi akaba akarambyemo bingana bityo. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda avuga ko nk’uko abakora mu ma banki, abanyamakuru n’abandi bakora akazi kabo kinyamwuga bagakunze, ari ko nabo bakunda akazi kabo. Basil Enatu w’imyaka 57 amaze imyaka 32 akora mu nzu ibikwamo imirambo mbere y’uko itunganywa ngo ishyingurwe. Ni umwe muri bake bishimiye aka kazi kandi ntagire n’ikibi akabonamo, cyane ko ngo yanagahitamo aramutse ahitishijwemo mu mirimo yose. Uyu mubyeyi w’abahungu 10 n’abakobwa…
SOMA INKURURuhango: Nyuma y’amezi umunani nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyirahabineza
Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo, amaze amezi 8 yishwe n’umugabo we witwa Ndikumana Celestin wahise amushyingura mu nzu babanagamo ntibyahita bimenyekana. Amakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko…
SOMA INKURUYongeye kugirirwa icyizere na FIFA
Umugabo ukomoka mu Busuwisi umaze kumenyekana cyane ku isi, by’umwihariko muri ruhago Gianni Infantino yatorewe bwa kabiri kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi “FIFA”, aya matora yabereye mu nama ngarukamwaka i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, iyi manda ya kabiri ikaba izarangira mu mwaka wa 2023. Kongera gutorwa kwa Gianni Infantino byagaragaje ko ashyigikiwe cyane, aho abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 nta wundi mukandida wagaragayemo. Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye. Ati…
SOMA INKURU