Urukiko Rukuru rwemeje ko Kalisa Adolphe akomeza gufungwa kugeza urubanza mu mizi rubaye


Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe icyemezo cyo gukomeza gufunga by’agateganyo Kalisa Adolphe, uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ruvuga ko ubujurire bwe butagaragaza impamvu zatuma arekurwa mbere y’uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 30 Kamena 2026, gikomeza gushyigikira icyari cyarafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaranze ubusabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo.

Mu bujurire bwe, Kalisa yari yagaragaje ko afite uburwayi butandukanye burimo ubufata umugongo, impyiko n’umutima, avuga ko gukomeza gufungwa bituma atabona ubuvuzi akeneye. Yasobanuye ko mbere yo gufungwa yari yaratangiye kwivuriza muri Algeria, kandi ko afungiwe adashobora gukomeza iyo gahunda nk’uko yari asanzwe abikora.

Yanagaragaje ko mu igororero ahura n’ikibazo cyo gutinda kubona serivisi z’ubuvuzi ndetse ko atemerewe gukoresha ubwishingizi bwe mu kwivuza, ibintu avuga ko bishobora gukomeza kuzahaza ubuzima bwe.

Uretse ibijyanye n’ubuzima, Kalisa yanabwiye urukiko ko amafaranga arenga ibihumbi 21 by’amadolari ya Amerika aregwa kunyereza yamaze kuyasubiza kuri konti ya FERWAFA, bityo akabona ko iyo ngingo na yo yagombaga kwitabwaho mu gusuzuma ubusabe bwe.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwemeye ko koko uregwa afite ibibazo by’uburwayi, ariko busobanura ko amategeko ateganya ko abafungiwe mu magororero bahabwa ubuvuzi igihe bibaye ngombwa. Bwasabye ko hakongerwa imbaraga mu gutuma abona ubuvuzi bwihuse aho kumurekura.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Kalisa yarishyuye amafaranga ashinjwa kunyereza bidakuraho ibyo akurikiranweho, kuko gusubiza umutungo bitavanaho uburyozwacyaha, cyane ko ashobora no guhanishwa ihazabu hakurikijwe amategeko.

Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe n’impande zombi, Urukiko Rukuru rwanzuye ko nta mpamvu zihagije zatuma icyemezo cyafashwe mbere gihinduka, rutegeka ko Kalisa akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi.

Kalisa Adolphe akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha cyangwa guhimba inyandiko mpimbano. Biteganyijwe ko urubanza ruzasuzuma ishingiro ry’ibi byaha ruzatangira kuburanishwa muri Nzeri 2026 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment