Ange Kagame yitabiriye ibirori by’imideli


Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 08 Kamena 2019 nibwo habaye ibirori by’imideli bya “Rwanda Fashion Week 2019” byari bibaye ku nshuro ya kane, Ibi birori byitabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abana b’umukuru w’igihugu harimo  Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndegeyingoma.

Ange Kagame n’umukunzi we bitabiriye ibirori by’imideli

Herekwanywe imideli itandukanye yahanzwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barimo babiri baturutse muri Nigeria.

Ange Kagame n’umukunzi we bari bajyanishije imyenda yakorewe mu nzu y’imideli ya Moshions iyoborwa na Moses Turahirwa.

Abinyujije kuri Twitter,   Ange Kagame yashimiye Moshions yabambitse imyenda myiza kandi yari ibabereye.

Ati “Mu ijoro ryakeye ubwo nashyigikiraga imideli yo mu Rwanda muri Rwanda Fashion Week 2019. Wakoze cyane Moshions ku myenda ijyanye yanjye n’umukunzi wanjye”.

Yanashimiye kandi itsinda rya Collective Rwanda ryateguye ibi birori ku nshuro ya kane.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a reply

  • Default Comments (0)
  • Facebook Comments