Ikwirakwizwa rya Coronavirus riterwa n’abatwara amakamyo ryahagurukiwe

Ikibazo cy’umubare munini w’abandura icyorezo cya Covid 19 mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, cyaganiriweho mu nama yahuje abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi n’abashinzwe ubuzima bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bemeranyijwe ko abashoferi b’amakamyo, mbere yo kwinjira mu kindi gihugu bazajya bapimirwa iwabo kandi hakurikiranwe urugendo rwabo rwose hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bwifashishwa mu gukurikirana ibicuruzwa byinjiye mu gihugu. Ministre w’ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Umushoferi utwara rukururana agiye kujya ahaguruka mu gihugu cye yasuzumwe ku buryo azaba afite na certificat…

SOMA INKURU

Rwanda: Hasubukuwe ibikorwa by’uburobyi ingamba zo kwirinda COVID-19 zikazwa

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Mukasekuru Mathilde yatangaje ko ibiyaga 20 kuri 22 byari bimaze amezi agera kuri abiri bifunze hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kongera umusaruro w’amafi hakurikijwe igihe yororokera mu biyaga byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru, ndetse n’ikiyaga kimwe cya Karago cyo mu ntara y’Iburengerazuba byongeye gufungurwa, ibikorwa by’uburobyi bikaba byasubukuwe. Mukasekuru yashimangiye ko gufunga ibiyaga byatanze umusaruro aho yagize ati “Byatanze umusaruro mwiza nk’aho ndi gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ho by’umwihariko twari twarateyemo isambaza zivuye mu kiyaga cya…

SOMA INKURU

CMA yahaye uburenganzira ikigo cya mbere cyo muri Afurika y’Epfo kuza ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda, kikaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda. Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, iki kigo gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi. RH Bophelo…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bongeye kudabagiza abakiriya bayo

Mu rwego rwo kunoza serivisi igeza ku bakiriya bayo, Airtel  Rwanda yatangije ubufatanye n’izindi mbuga ebyiri mu gufasha abakiriya bayo kugura ama inite ya Airtel bibiroheye. Kuri ubu abakiriya ba Airtel bashobora kugura ama inite kuri pay.rw bakanze *508#  no kuri efashebakanze *662#. Banyuze kuri izi mbuga zombi, abakiriya bashobora kugurira ama inite kuri telephone zabo cyangwa bakagurira abandi bakagabanyirizwa 5.5% kuri buri gikorwa. Izi app ni uburyo bwiyongereye ku bwari busanzwe bukoreshwa bwo kwihereza haba kuri Airtel Money, My Airtel app cyangwa banki zikorana na Airtel. Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi, Airtel…

SOMA INKURU

Amabwiriza mashya ku mazu akorerwamo isuku “salon de coiffure “

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) yatangaje amabwiriza agomba kubahirizwa n’abakora cyangwa abagana mu nzu zitunganya uburanga (salons) mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ayo mabwiriza yahujwe n’amabwiriza y’ubuziranenge asanzwe yarashyizweho na RSB  ashimangira kwimakaza ubunyamwuga ku batunganya uburanga; ndetse aje gushimangira umusaruro w’urugendo RSB yakoranye n’abakora umwuga wo gutunganya uburanga guhera mu mwaka wa 2016, aho bagiye bahabwa amahugurwa atandukanye arebana n’ibisabwa n’ibigomba kuzuzwa mu  mu kubahiriza amabwiriza agenga uwo mwuga. Mu kiganiro Umuyobozi wa RSB Murenzi Reymond  yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko ayo…

SOMA INKURU

USA: Nyuma y’urupfu rw’umwirabura imyigaragambyo ikomeje gukara

Perezida Donald Trump wa Amerika yajyanywe mu bwihisho bw’umutamenwa bwa White House ubwo abigaragambya bari bakamejeje imbere y’ibiro bye kuwa gatanu tariki 28 Gicurasi 2020, batera amabuye banahanganye na polisi. Ikinyamakuru Skynews kivuga ko bikekwa ko Trump yamaze isaha muri ubu bwihisho bwagenewe gukoreshwa mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cy’ibitero by’iterabwoba. Imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo hamwe na hamwe irakomeje mu mijyi itandukanye ya Amerika,Abanyamerika bamagana urupfu rwa George Floyd wapfuye hashize umwanya muto afashwe na polisi. Police yateye imyuka iryana mu maso amatsinda y’abigaragambya – batitaye ku mabwiriza yo kutegerana…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyiteguro benshi bagereranyaga nk’ubukwe byasubitswe

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje bitunguranye ko ingendo zerekeza mu Ntara ndetse n’iz’abamotari, zari ziteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020, zitakibaye kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti: “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.” Iki kemezo gifashwe nyuma y’aho imyiteguro ku bamotari ndetse n’ibigo…

SOMA INKURU

Rwanda: Umubare w’abafite Coronavirus ukomeje kwiyongera

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2020, habonetse abarwayi bashya 11 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo  1,092 byafashwe mu masaha 24 ashize, hakira abantu 6 bashya batumye umubare w’abamaze gukira ugera kuri 256 muri 370 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bashya barimo Abanyarwanda batashye bavuye mu mahanga, abashoferi n’abacuruzi bambukiranya imipaka. Abatahuwe bashyizwe mu kato kandi abo bahuye na bo bahise bakurikiranwa uko bikwiye. Kugeza ubu abakiririmo kwitabwaho n’abaganga mu rwanda bageze ku 113, naho umaze kubura ubuzima akaba aari umwe wari Umunyarwanda utuye mu…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda is ready to help Kigali motorcyclists and passengers safety

Today 28th May 2020, Airtel Rwanda announced  it’s readiness to fully equip Kigali motorcyclist’s taxis with a brand new reflective jacket and a cashless digital payment option through Airtel Money during this coronavirus crisis, RURA on 27th May 2020, announced that Airtel Rwanda has been putting measures  to allow  motorcyclists  take up cashless payment to allow motorcyclists  from 1st June 2020.  Upon the release of Moto. Amit Chawla  Managing Director of Airtel Rwanda said “In this times of reopening, we are extremely excited to delight motorcyclists with an AIRTEL vest…

SOMA INKURU