Tariki 19 Kamena 2020 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y’ibanze y’icyiciro cya 16 ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, abakobwa bari 218, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi basoje amasomo ku kinyabupfura, umurava no kwitanga byababaranze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa. Yagize ati “Ni amasomo yabaye mu bihe bitoroshye byo guhangana n’cyorezo cya COVID-19, ariko mwaranzwe no kwihangana kandi munirinda kwandura iki cyorezo…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Rwanda: Ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 41 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,116 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu batandatu bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 357 muri 702 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi babashya batahuwe biganjemo abo mu Karere ka Rusizi no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 343 mu barwayi bamaze kuboneka mu bipimo 104,889 byafashwe kuva umurwayi wa…
SOMA INKURURwanda: Impamvu Kirehe nka hamwe mu higanje Covid-19 hatashyizwe mu kato
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko impamvu akarere ka Rusizi kashyiriweho gahunda idasanzwe ya “Guma Mu Rugo” ari uko icyorezo cya Coronavirus kiri mu baturage bitandukanye n’Akarere ka Kirehe aho kigaragara cyane mu bashoferi batwara amakamyo baba bambukiranya imipaka. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus. Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku…
SOMA INKURUBurundi: Amateka ya Perezida mushya n’urutonde rw’abamubanjirije
Kuri uyu wa 18 Kamena 2020, nibwo mu Burundi hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika mushya Evariste Ndayishimiye, usimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Akaba abaye Perezida wa 9 ugiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1966. Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi. Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu. Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u…
SOMA INKURUBisesero: Tariki 18 Kamena ntizibagirana
Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje koAbatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasirikare bayo. Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA yahawe amabwiriza yo gutanga abasirikare bo kwica Abatutsi mu Bisesero Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Minisitiri…
SOMA INKURUIhindagurika ry’ibiciro ritungwa agatoki mu kugwingiza abana
Ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyakoze ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza mu mwaka wa 2015, gitangaza ko urugero rw’imirire rw’abana bato rugaragaza urwego rw’ubukungu rw’urugo, umuryango n’iterambere ry’igihugu ndetse ko imirire mibi ari ingaruka yo kutarya indyo yuzuye, bikabyara uruhurirane rw’indwara ari nabyo bitera igwingira ry’abana. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyashatse kumenya uruhare rw’ihindagurika ry’ibiciro ku igwingira ry’abana, hifashishijwe ibiciro by’ibiribwa binyuranye harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara, twahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare byafashwe mu mwaka wa 2016 na 2017, nyuma y’umwaka wa 2015…
SOMA INKURUYannick Mukunzi yamaze amatsiko abamutegereje muri Rayon Sports
Yannick Mukunzi kuri ubu ukina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, araza gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021 hamwe n’ikipe ye, nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Mukunzi yavuze ku buzima bwe mu gihugu cya Sweden, kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kuri shampiyona yabo yongeye gusubukurwa ndetse n’icyo atekereza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports. Ati “Hashize iminsi myinshi isi yugarijwe na COVID19, nari ndi kure y’umuryango ariko nabibayemo neza, nabashije kwirinda cyane, ntabwo byangoye cyane, kino cyorezo ukuntu nacyakiriye, murabizi…
SOMA INKURUAmakuru mashya ya Covid-19 ku mugabane wa Afurika
Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa “RFI” yatangaje ko centre y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ishinzwe gukumira no gukurikirana indwara, yashyize hanze icyegeranyo kerekana uko COVID-19 ihagaze ku mugabane wa Afurika kuva ku itariki ya 1 Kamena 2020 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena. Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 1 Kamena 2020, Umugabane w’Afurika wabarurwagamo abantu 147 099 bagaragayeho icyorezo cya Coronavirus gihitana 4 228. Ibihugu byibasiwe cyane n’icyo cyorezo ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria na Algérie. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena, Umugabane w’Afurika wabarurwagaho abarwayi ba coronavirus 153 325,…
SOMA INKURUAbafatiwe mu bikorwa birenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bacakiwe
Abantu 17 bari mu byiciro bine nibo Polisi yafashe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi. Beretswe itangazamakuru ejo hashize taliki ya 14 Kamena, muri bo harimo abantu batanu bafatiwe mu mujyi wa Kigali bawujemo bitemewe, batatu bari bavuye mu gihugu cya Uganda rwihishwa abandi babiri bari bavuye mu karere ka Rusizi. Uwabarengeye Vedaste avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 13 yavuye mu karere ka Rusizi rwihishwa ajya mu karere ka Nyamasheke ahategera imodoka imuzana mu Mujyi wa Kigali ashaka gukomeza ngo ajye mu karere ka Musanze.…
SOMA INKURUCOVID -19: Abaturarwanda baraburirwa
Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yagiranye na RBA kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena, yatangaje ko nubwo abarwayi benshi bamaze iminsi batahurwa mu Karere ka Rusizi ahamaze gutahurwa abarenga 90, mu Banyarwanda bataha bavuye mu mahanga ndetse no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, buri wese adakwiye kwirara kuko icyorezo kigihari kandi gishobora kuba kiri mu Gihugu hose. Yagize ati “Rusizi na Rusumo cyangwa na Kirehe, ni uturere twibasiwe cyane ariko ntibivuze ko ahandi hatagaragaye abantu bafite uburwayi; nko muri Kigali mu minsi 5 ishize…
SOMA INKURU