Yahishuye ibanga ryo gukoresha ababyinnyi b’umwuga mu ndirimbo


Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yavuze ko gukoresha ababyinnyi babigize umwuga mu mashusho y’indirimbo bifasha umuhanzi mu kuba indirimbo yagira amashusho meza no kuyamamaza muri rusange.

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Siba’ yifashishije abarimo Titi Brown, General Benda, Shakira n’abandi babyinnyi bagezweho haba mu kubyina indirimbo z’abahanzi cyangwa mu birori bitandukanye.

Mu kiganiro RTV Versus cyo kuri uyu wa Mbere, Papa Cyangwe yavuze ko gukoresha ababyinnyi mu ndirimbo hari icyo byongera ku gaciro kayo.

Ati “Hari umuntu ushobora kuba adakunda umuhanzi ariko yikundira abo babyinnyi, ikindi iyo bari kubona utaguma wenyine ngo bibarambire, bituma hari indi shusho biha iyo video yawe.”

Papa Cyangwe uri mu baraperi bagezweho yavuze ko yishimira urwego umuziki we ugezeho muri iki gihe kandi afite urugendo rurerure na byinshi yifuza kugeraho mu bihe biri imbere.

 

 

 

 

INKURU YA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment