Mu ruzinduko Corneille Nangaa yagiriye mu bice byafashwe na M23 yishimiye ibyagezweho


Kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024,  Umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) Corneille Nangaa yagiriye Uruzinduko rw’akazi  mu bice byabohojwe na M23, aho yagaragaje  ubwitange budasubirwaho mu iyubakwa n’iterambere rirambye muri Teritware ya Masisi, Rutshuru n’igice cya Nyiragongo, ndetse n’ahandi kuri ubu hari mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Umuvuguzi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka watangaje ibi akoresheje urubuga rwa rwa X, yavuze ko Corneille Nangaa mu gukora uru ruzinduko rw’akazi yaherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo za M23, bwana Maj Gen Sultan Makenga.

Agaragagaza ko kandi uru ruzinduko rw’abayobozi bo hejuru muri AFC/M23 rwari rugamije gusura ibikorwa bihuriweho, kandi bifasha kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Avuga ko bagenzuye ibikorwa byingenzi, birimo amashanyarazi, imihanda, amashuri n’ibindi bikorwa remezo bigira uruhare runini mu iterambere ry’umuturage.

Ndetse avuga ko uru ruzinduko rwari rugamije kurebera hamwe ahazubakwa ibigo nderabuzima, kubaka ibigo by’amashuri no gusana imihanda aho yagiye yangirika kubera intambara.

Kanyuka yatangaje ko uru ruzinduko rwa Corneille Nangaa na Major Gen Sultan Makenga rwagaragaje ubwitange bukomeye mu kugarura umutekano no guharanira iterambere ry’abaturage, mu turere tugenzurwa na M23.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment