Umuhanzi Knowless yibitseho ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yo muri USA


Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless  yakiriye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA.

Uyu muhanzikazi amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni naho yaherewe impamyabumenyi ye, mu ishami rya ‘Business Administration’.

Oklahoma University isanzwe ari Kaminuza yigenga ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinzwe mu 1950.

Iyi kaminuza ifite ishami no mu Rwanda ari naho Butera Knowless yigiye amasomo ye.

Uyu munsi, Knowless yanditse kuri Twitter ye amagambo agaragaza ko yishimiye kuba yarangije MBA (Master of Business Administration).

Ibirori byo gusoza amasomo (graduation) muri Oklahoma Christian University byabaye kuwa gatanu tariki 13 z’uku kwezi.

Mu 2016 nibwo uyu muhanzi yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) mu bijyanye na ‘finance’ muri kaminuza ya ULK i Kigali.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment