Abagororerwa Iwawa baratabaza


Bamwe mu bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa barataka inkoni bakubitwa na bamwe muri bagenzi babo bavuga ko ngo ziruta imvura y’amahindu.

Baratabaza bavuga ko inkoni bakubitwa zibavuramo ubumuga

Aba banyeshuri bavuga ko bikomeye ku buryo bamwe bibaviramo ubumuga. Umwe muri bo ubwo basurwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ignatienne Nyirarukundo, mu cyumweru gishize, yashize amanga avuga ko hari bagenzi babo babakubita ubuyobozi burebera mu cyiswe ’kubakosora”

Ati ” Baradukubita cyane, ntundebe gutya ngo nitwaje ikibando si uko ndi umusaza, ni inkoni zabiteye. Turakubitwa rwose inkoni ziruta imvura y’amahindu, n’ubu hari bagenzi banjye bafite ibisima bahaguruka mukabareba.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Aimé Bosenibamwe yavuze ko iyi migirire igomba gucika.

Ati “Ibyo bintu bigomba gucika burundu. Ababikora bazashyikirwa ubugenzacyaha babafungire Mageragere”.

Uyu muyobozi yagaragaje ko ikibazo kinini kiri ku banyeshuri bemera gukoreshwa mu gukubita bagenzi babo kuruta uko cyaba ku bayobozi batanga ayo mabwiriza yo gukubita, asaba abayobozi b’iki kigo cya Iwawa guhita babihagarika kuko ngo bidakwiye.

Aba bayobozi banibaza amaherezo ku bamaze kumugazwa n’izo nkoni ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bagana inkiko nk’uko TV1 ibitangaza.

Aba banyeshuri bavuze iby’izi nkoni zivuza ubuhuha Iwawa mu gihe hari haherutse kumvikana mu binyamakuru inkuru y’umusore witwa Mbuto Meshack ukomoka mu karere ka Rubavu wavugaga ko inkoni yakubiswe ubwo yagororerwaga Iwawa ari zo zamuviriyemo ubumuga abaganga bamubwiye ko ari ubwa burundu.

Ubumuga yakuye Iwawa bwatumye ahinamirana amaguru ku buryo atabasha guhagarara. Raporo z’abaganga zagaragaje ko ubumuga yahuye nabwo nubwo bwamufatiye Iwawa ariko butaturutse ku nkoni yakubiswe.

Iwawa hakomeza guhurizwaho na benshi mu bahanyuze ko haba inkoni zitoroshye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe kigizwe n’ibyari ibigo bisanzwe byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Abo bantu barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment