The Ben akomeje kwerekana ko ari umuhanzi wicisha bugufi


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka “The Ben” ku izina ry’ubuhanzi,yatangaje ko umutima we unyuzwe nyuma yo gushyira akadomo ku mushinga w’indirimbo yakoranye na Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona usanzwe ufite indirimbo eshatu.

The Ben yamaze gukorana indirimbo na Hagenimana ufite ubumuga bwo kutabona

Iyi ndirimbo The Ben yakoranye na Fabien yakozwe mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 na Producer Knoxbeat muri Monster Records.

Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya instagram anagaragaza amashusho ari kumwe na Fabien n’abandi muri ‘studio’.

Iyi ndirimbo bayise ‘Uri ibyiringiro’. Avuga ko ishingiye ku kugarura ‘icyizere’ mu buzima kandi ko biteguye kuyiririmbira abafana babo mu gitaramo cya East African Party kizaba kuwa 01 Mutarama 2020 muri Kigali Arena.

The Ben yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe. Muri iyi ndirimbo The Ben aririmba agira ati “…Uri ibyiringiro! Ntawakwizeye ngo akorwe n’isoni, oya! Uri ibyiringiro.”

Benshi mu bakurikira The Ben ku rubuga rwa Instagram, bavuze ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo, abandi bamusabira umugisha ku bwo kwitanga agakorana indirimbo na Fabien wabimusabye.

Ukoresha izina rya Fiston8.-Official kuri instagram, yanditse ati ‘Umutima ugira Imana ijye iguha gutera imbere muri byose’. Ni mu gihe Sherrie Silver we yavuze ko yiteguye kumva iyi ndirimbo.

Kuwa 24 Nzeri 2019 TV10 yagiranye ikiganiro kirambuye na Hagenimana Fabien wavuze ko ari umuririmbyi ukoresha gitari wavukiye mu karere ka Huye ubu akaba abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Fabien yavuze ko yatangiye kwiga gucuranga gitari mu 1995 kandi ko ari urugendo yafatanyije no kwiga n’ibindi bicurangisho by’umuziki harimo na ‘Piano’.

Yavuze ko yavukanye ubumuga bwo kutabona ariko ko yakuranye urukundo rw’umuziki. Fabien yavuze ko akunda ibihangano bya The Ben kandi ko yifuza guhura nawe akamukora mu ntoki.

Ati …Umuhanzi witwa The Ben indirimbo ze buriya ndazikunda cyane. The Ben (…) mwamubwira muti hari umuntu witwa Fabien ukina gitari, uti indirimbo zawe arazikunda cyane.Umuziki wawe arawukunda. Niyo ngiye kuryama kenshi ni wo nkunda kumva, ukomeze utere imbere”.

Mu byifuzo bye harimo ko ahuye na The Ben yamusaba ko bakorana indirimbo, ahamya ko afite ijwi ryihariye.

Ubutumwa bwe bwageze kuri The Ben wavuze ko azahura na Fabien. Ibitekerezo bya benshi mu bafana bamusabye ko bakorana indirimbo nawe abasezeranya ko azabishyira mu bikorwa.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 nibwo The Ben yageze i Kigali mu bamwakiriye harimo na Fabien. Uyu muhanzi yafashwe n’ikiniga avuga ko bahita bakorana indirimbo.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment