Cristiano yatangaje umwuga azakora nyuma ya Ruhago


Nubwo Cristiano Ronaldo atatangaje igihe yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru,yavuze ko ashaka kuzahita yerekeza mu mwuga wo gukina amafilimi akagera ikirenge mu cya mugenzi we Eric Cantona nawe wakinnye muri Manchester United.

Ubwo Ronaldo yatangaga ikiganiro mu nama ya siporo i Dubai yagize ati Ninsoza umupira ndashaka kuzakomeza amasomo yanjye.Nkunda gutekereza ku masomo kuko ayo nize ntabwo yabasha kunsubiza ibibazo mfite mu mutwe wanjye.Ikindi kintu ntekerezaho n’ukujya gukina amafilimi.”

Ronaldo yavuze ko kuva yatangira gukina umupira atigeze agira ibihe bibi kuko ahora yiteguye guhangana anaboneraho kwemeza ko ataratangira guteganya gusezera.

Yagize ati “Buri gihe nkina mfite intego yo gutsinda.Igihe umubiri wanjye uzaba utakibasha gutanga ibyo nifuza mu kibuga,kiza ari igihe cyiza cyo guhagarika.Kera imyaka yo gusezera yari 30,32 ariko hari abakinnyi bafite 40 bagikina.

Ntabwo ari ubwa mbere Ronaldo azaba agaragaye imbere ya camera kuko akunze kwamamaza akina imikino ireshya abakiliya mu bicuruzwa bye n’ibya kompanyi bakorana.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment