Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikirango cy’imikino BAL


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2019, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikirango cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ya Afurika.

Ikirango cya BAL cyaraye kimuritswe ku mugaragaro

Perezida Paul Kagame yamuritse ku mugaragaro iki kirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena.

BAL ni irushanwa ryatekerejwe ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA).

Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwa NBA na FIBA bwabyaye irushanwa rikomeye.

Ati Nk’Abanyarwanda turishimye kuba mu bufatanye n’izi mbaraga aho NBA na FIBA bihuza mu mikoranire na Afurika, bigatangirira hano mu Rwanda.’’

Ndashaka kubigereranya no kuba Afurika itanga amabuye y’agaciro gahambaye, amabengeza (Gemstones), yose yavuye hano akoherezwa hanze, akahatunganyirizwa, akongererwa agaciro hanyuma akagarurwa muri Afurika.’’

Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu kugira u Rwanda umufatanyabikorwa muri uru rugendo yise ko ari ‘rurerure kandi rufite igisobanuro cyiza.’

Ati “Iyi BAL icyo itanga ubu ni inyongeragaciro ku mpano z’Abanyafurika. Bacurirwa hano, bakahakurira hanyuma bakazajya ahandi baravuyemo ab’agaciro gakomeye.’’
Ikirango gishya cya BAL cyamuritswe cyifitemo ubutumwa bugaragaza ko Afurika ishoboye kandi ifite umurage ukomeye n’ubudasa muri Basketball.

Iki kirango kigaragaramo umukinnyi wa Basketball wasimbutse afite umupira mu ntoki, iyo foto irambitse ku mabara y’icyatsi, umuhondo, umutuku n’irijya gusa n’ubururu bwijimye.

U Rwanda ni rwo ruzakira BAL Final 4 (izahuza amakipe ane mu cyiciro gisoza) n’Umukino wa nyuma byombi bizakinirwa i Kigali mu mpeshyi ya 2020.

Mu Rwanda hari kubera ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya BAL 2020, aho mu Mujyi wa Kigali hahuriye amakipe umunani yo mu gace k’Iburasirazuba.

Mu makipe umunani ari i Kigali, Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yashyizwe mu itsinda A hamwe na JKT yo muri Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.

Itsinda B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani y’Epfo.

Patriots yatangiye yitwara neza mu mikino ibiri ibanza, kuri uyu wa Kane yabonye intsinzi ya gatatu iyikuye kuri GNBC yo muri Madagascar ku manota 94-88, inakatisha itike yo gukina 1/2.

Perezida Kagame yamuritse iki kirango cya BAL ari kumwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa FIBA Africa akaba n’uw’Inama y’Ubutegetsi ya BAL, Anibal Manave; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju; Umuyobozi wa FIBA Africa, Alphonse Bilé; Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball muri Sudani y’Epfo, Luol Deng n’Umunya-Nigeria wahoze akina muri NBA, Olumide Oyedeji.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment