Rwanda: Umwaka mushya uzatangirana n’amasaha mashya y’akazi n’amasomo


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo amasaha mashya yo gutangiriraho amasomo n’umurimo.

Ingingo z’amasaha mashya, inama y’abaminisitiri yanzuye ko abanyeshuri bazajya batangira amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, naho abakozi bakazajya batangira akazi saa tatu za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko izi gahunda zizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, Minisiteri zibifite mu nshingano zikaba zizatangaza amakuru arambuye.

 

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment