Col Étienne Citegetse, wari uyoboye Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Burundi, yajyanywe muri gereza nyuma yo kumara iminsi abazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR), ku birego bifitanye isano na ruswa mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Amakuru avuga ko Col Citegetse yatawe muri yombi i Bujumbura ku wa 23 Ukwakira 2026, afatanwa n’abandi bapolisi bane bakoraga muri PSR.
Nyuma yo kumara iminsi ibiri afungiye mu kasho ka SNR, bivugwa ko yasubijwe ku biro bya PSR kugira ngo ashyikirize abandi inshingano yari afite, mbere yo kujyanwa muri gereza ku wa 25 Ukwakira 2026. Gereza yajyanywemo ntiramenyekana.
Jean Marie Kabura, wasimbuye Citegetse ku buyobozi bwa PSR, na we bivugwa ko yahamagajwe n’urwego rwa SNR kugira ngo atange ibisobanuro kuri iyi dosiye. Icyakora, kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku byavuye mu ibazwa rye cyangwa ku cyemezo yaba yarafatiwe.
Ifungwa rya Col Citegetse ribaye nyuma y’uko Polisi y’u Burundi isubukuye itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga zikoresha ikoranabuhanga muri Kanama 2026, nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri iki gikorwa cyarahagaze.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa mu gihe hari ibirego bivuga ko ruswa ishobora kuba yaragize uruhare mu itangwa ry’izo mpushya.
Kugeza ubu, Polisi y’u Burundi ntiratangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye ku ifungwa rya Citegetse n’abandi bapolisi bafatanwe, cyangwa ku cyerekezo iperereza kuri iyi dosiye rigezeho.
INKURU YA TUYISHIME Eric
