Padiri arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu


Umupadiri w’i Paris mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha.

Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo nk’uko urubuga rwa 7 sur 7.be rwabitangaje.

Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara.

Uwo mupadiri afungishijwe ijisho. Asanzwe akorera umurimo w’ubusaserodoti muri diyosezi ya Rennes (mu Burengerazuba bw’u BUfaransa) akaba yaravutse mu 1970. Akurikiranyweho n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

 

 

ubwanditsi:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.