Nubwo atahawe igisubizo Umunyarwandakazi yabajije ikibazo Perezida Felix Tshisekedi


Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023,  ubwo bari mu nama y’ihurro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora RDB, yabajije Perezida Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi  impamvu igihugu cye kitemera imikoranire n’abandi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu ayobora by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo.

Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye? Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byanyu mukaba mwanakorana n’abiteguye kubafasha kugikemura.”

Clare Akamanzi yavuze ko aturuka mu Rwanda, kandi ko kugira ngo ibikorwa by’ubukerarugendo bigende neza muri aka karere ruherereyemo, hakenewe umutekano mu karere kose harimo no muri DRC.

Perezida Tshisekedi yasubije ati “niba uri Umunyarwandakazi wagombye kumenya ko mu kwezi k’Ugushyingo (2022) habaye inama yashyizeho imyanzuro igamije gusohoka muri iki kibazo. Iyi nama yabereye muri Angola i Luanda yitabiriwe n’Ibihugu byose byumwihariko abahagarariye Ibihugu bibiri birebwa n’ikibazo, ni ukuvuga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Tshisekedi mu gusubiza Akamanzi nubwo yamuhaye igisubizo kidahuye n’icyo yamubajije

Uyu mukuru w’Igihugu cya DRC yakomeje avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama yasabaga umutwe wa M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, yongera kuzanamo u Rwanda avuga ko rufasha uyu mutwe.

Yavuze ko itariki 15 Mutarama yahawe uyu mutwe irenzeho iminsi ibiri nyamara ko ukiri mu bice bimwe wafashe.

Ati “Kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga uwo mutwe uracyari mu birindiro nubwo wakoze igisa nko kwiyerurutsa usa nk’ubivuyemo ariko wongera kugarukamo mu bundi buryo ukaguma muri izo Lokalite.”

Iki gisubizo kitumvikanagamo ikijyanye n’ikibazo Clare Akamanzi yari yabajije, Tshisekedi yakomeje avuga ko uyu mutwe wa M23 wakoze ubwicanyi muri Kishishe ugamije gutera ubwoba abahatuye kugira ngo ugumane aka gace ubundi ubyaze umusaruro umutungo kamere uhari.

Ati “Rero ikibazo dufite kirakomeye kuko ntiwashobora gushora imari mu iterambere ry’Igihugu ndetse ngo unashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi igisirikare kugira ngo kibashe kurinda umutekano.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi, buri Gihugu mu icyenda bihana imbibi n’Igihugu cye, yagiye akigezaho umushinga w’ishoramari bakorana ndetse n’ibijyanye no gushaka amahoro n’umutekano mu karere ariko ko hari bimwe mu Bihugu by’ibituranyi bitamubaniye.

 

 

INKURU YANDITSWE NA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.