Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC iri bucakirane na Gasogi kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, NIYONZIMA Patrick nyuma yo kubazwa uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi, yabanje araseka cyane, asubiza ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye, anashimangira ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye. Yagize ati “Hahahahaaa uransekeje cyane, Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye, Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona, ikindi ni uko ku ruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Diamond yakuriye inzira ku murima Leta ya Tanzaniya
Nyuma y’aho bivugiwe ko Leta ya Tanzania yategetse Diamond gushyingiranwa n’uyu munya Kenyakazi w’umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya Tanasha Donna cyangwa agafungwa, Diamond we ngo nta n’igitekerezo afite cyo kuba yashinga urugo mu myaka ya vuba. Amakuru avuga ko ubwo Diamond yatangiraga gukundana na Tanasha muri 2018 bari batangaje ko ubukwe bwabo bwagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019 aho hari hanatangajwe bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzitabira ibi birori by’ubukwe barimo n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross ariko baza kwimura umunsi kugeza ubu ntibongeye gutangaa gahunda…
SOMA INKURUIbyo abahawe ipeti rya Sous Lieutenant basabwe na Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo yasabye abofisiye 320 basoje amasomo mu Ishuri rya gisirikare rya Gako bahawe ipeti rya Sous Lieutenant kwitwara neza, bakanakomeza kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda gutera imbere. Ati “Ingabo z’u Rwanda zifte amateka yihariye.Zafatanyije n’abaturage kugira ngo u Rwanda, igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi niko bizakomeza kugira ngo kigere n’aho cyifuza kugera ejo.Ingabo zirinda ibyubakwa n’abanyarwanda,niyo nshingano y’ibanze.Zirinda amahoro n’ibindi kugira ngo amajyambere abashe kuboneka. Yakomeje agira ati “Turifuriza igihugu gifite ibyiza,bizakomeze bibashingireho, mwumve ko mufite uruhare igihugu ari icyanyu.Igihugu abe…
SOMA INKURUUmutoza n’abakinnyi ba AS Kigali bakebuwe
Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16, imaze gutsinda umukino umwe, inganya 4 mu gihe yatsinzwe imikino 3. Iyi nama kandi yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel. Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu. Muri iyi nama habayeho icyo umuntu yakwita gusasa inzobe abakinnyi…
SOMA INKURUIcyo abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye basabwe
Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 mu kagari ka Ninzi ko mu murenge wa Bweyeye abantu batamenyekanye bahagabye igitero. Abaturage bo muri aka kagari bavuga ko bagiye kumva bumva habayeho kurasana, amasasu avuga ari menshi bimara igihe kingana n’isaha n’iminota mirongo itatu.Aba baturage bavuga ko kubera ubwoba bwinshi bari bafite ntawigeze asohoka hanze gusa ngo ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace zasakiranye n’abo bantu biza guhosha nta muturage uhakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima. Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Maj Gen Alexis Kagame yabwiye…
SOMA INKURURepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijejwe ubufasha na Perezida Macron
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo. Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza nk’uko urubuga rwa 7sur7 rwabitangaje. Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic…
SOMA INKURUIbihangange byo ku isi bikomeje gusura u Rwanda
Maria Sharapova w’imyaka 32,usanzwe akundwa na benshi biganjemo abagabo n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis kuko yayitwayemo ibikombe bikomeye 5 ndetse niwe Murusiyakazi wabashije gutwara ibi bikombe bikomeye muri Tennis.Grand Slams zose uko ari 4 zikinwa buri mwaka Sharapova yarazitwaye by’umwihariko Roland Garros yatwaye kabiri. Maria Sharapova watangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga guhera muri 2001, ari mu Rwanda aho amaze iminsi ibiri ari mu biruhuko atembere mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga. Maria Sharapova usanzwe atuye muri USA,yamaze ibyumweru 21 ari nimero ya mbere ku isi gusa ubu ari ku mwanya…
SOMA INKURUCNLG yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’ingutu kiyigoye
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG” yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’ikibazo cy’ingutu kigoye iyi komisiyo. Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko mu bibazo bikigonyanye ari ukutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Ibi bituma abakozi bamwe aribo bahora batanga ibiganiro muri gahunda zo kwibuka bikabavuna. Uretse abakozi muri rusange, Mutakwasuku yavuze ko n’abarimu usanga ari mbarwa. Ati “Amateka…
SOMA INKURUIcyo Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuzima
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019, mu nama Madamu Jeannette Kagame yagiranye n’abayobozi b’abagore bakora mu nzego z’ubuzima bo hirya no hino ku Isi “Women Leaders in Global Health” ibera i Kigali, yatangaje ko ubuvuzi bufite ireme ari uburenganzira bw’ibanze ku baturage bose hadashingiwe ku bushobozi bwabo, igitsina, ubumuga, idini, politiki cyangwa ikindi cyashingirwaho kigatuma butagera kuri buri wese. Ati “Kugeza ubuvuzi kuri buri wese ubukeneye kandi igihe abukeneye ni ukumuha icyubahiro no kwisanzura ku buzima bwe. Kugira ngo bigerweho, urwego rw’ubuzima rukenewe Politiki, amategeko n’ingamba bihamye. Dukeneye…
SOMA INKURUZimbabwe: Abaganga bigaragambije bahagurukiwe
Urwego rushinzwe ubuzima “HSB” rwatangaje ko hafi icya gatatu cy’abaganga bose, ni ukuvuga 516 muri 1601 bakora mu bitaro bifashwa na leta, bamaze guhanwa cyangwa bazahanwa n’inkiko zishinzwe imyitwarire. Aba baganga bashinjwa gusiba no kudakora ibyo bashinzwe kandi nta ruhushya cyangwa impamvu ifatika bagaragaje mu gihe kirenga iminsi itanu nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rushinzwe ubuzima (HSB). Ishyirahamwe ry’Abaganga bo mu bitaro bikuru muri Zimbabwe ntacyo riravuga kuri aya makuru aheruka, ariko mu minsi ishize ryinubiye iterabwoba rikorerwa abaganga nk’uko byatangajwe na Reuters. Iyi myigaragambyo yakoze ku bitaro…
SOMA INKURU