Amakuru mashya y’ubushakashatsi kuri Covid-19

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe hirya no hino ku isi bwerekana ko iyo habonetse umuntu umwe muri sosiyete wanduye Covid-19, haba hari abandi bantu icyenda banduye ariko batagaragara kuko nta n’ibimenyetso baba bafite. Ibyo ni ibyagarutsweho na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), aho ashishikariza abantu kwipimisha iyo ndwara ku bushake, cyane ko aho kuyipimira hagenda hiyongera ndetse n’ikiguzi kikaba cyaragabanutse. Dr Nsanzimana avuga ko kwipimisha muri iki gihe ari ngombwa kuko ubwandu burimo kwiyongera, ndetse hari n’abantu baba barware Covid-19 bakayitiranya n’ibicurane bisanzwe. Ati “Ubushakashatsi bwo…

SOMA INKURU

RDF yahawe umuvugizi mushya

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje Lt Col Ronald Rwivanga nk’Umuvugizi mushya, akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya kuva tariki ya 26 Nzeri 2017. Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze. Bivugwa kandi ko  Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, aho yabaye n’Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Lt Col Rwivanga yabaye  umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican…

SOMA INKURU

Muhanga: Batawe muri yombi nyuma yo kwiba asaga miliyoni

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe yafashe Ntagengwa Christian ufite imyaka 19 na Habimana Jules ufite imyaka 27 bakekwaho ubujura. Aba basore babiri bafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni (1.185.000) bikekwa ko bari bamaze kuyiba umucuruzi witwa Nyiramana Pelagie, ufite depo y’inzoga mu gasantere ka Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya basore baje kuri depo ya Nyiramana, maze uwitwa Ntagengwa Christian…

SOMA INKURU

Gupima Covid-19 mu buryo bwihuse byagejejwe mu bigo nderabuzima

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko gahunda yo kwemerera amavuriro yigenga gupima COVID-19 hagatangwa igisubizo mu buryo bwihuse irimo kugaragaza umubare munini w’abanduye iki cyorezo, bikaba byatumye Leta ifata ikemezo cyo kugeza izo serivisi ku bigo nderabuzima byose mu gihugu. Tariki ya 17 Ukuboza 2020, uyu mwaka ni bwo ibitaro byigenga byemerewe gusuzuma COVID-19 bikanahita bitanga ibisubizo mu buryo bwihuse. Abakenera iyi serivisi bavuga ko ibafitiye akamaro gakomeye. Ukuriye abaforomo mu ivuriro La Croix du Sud riherereye mu Karere ka Gasabo, Dr. Claudine Muratwa avuga ko barimo kwakira umubare munini…

SOMA INKURU

Monkey see, monkey do, depending on age, experience and efficiency

Capuchin monkeys learn best-payoff ways to open fruit from othersWild capuchin monkeys readily learn skills from each other — but that social learning is driven home by the payoff of learning a useful new skill. It’s the first demonstration of “payoff bias” learning in a wild animal, and could inform whether and how animals can adapt to rapidly changing conditions, for example due to climate change or reintroduction of species from captive breeding.“When animals learn, they can learn very (…) Capuchin monkeys learn best-payoff ways to open fruit from others Wild…

SOMA INKURU

Bee buzzes could help determine how to save their decreasing population

According to recent studies, declines in wild and managed bee populations threaten the pollination of flowers in more than 85 percent of flowering plants and 75 percent of agricultural crops worldwide. Widespread and effective monitoring of bee populations could lead to better management; however, tracking bees is tricky and costly. Now, a research team led by the University of Missouri has developed an inexpensive acoustic listening system using data from small microphones in the field to (…) According to recent studies, declines in wild and managed bee populations threaten the pollination…

SOMA INKURU

Intwari FC na JOC mu rugamba rwo guhashya inda ziterwa abangavu

Ikipe y’abakobwa ya Intwari FC yibarutswe n’ikinyamakuru Intwari.rw, ku bufatanye na JOC (Jeunesse Ouvrières chrétiennes) biyemeje gufatanya mu rugamba rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko inda z’imburagihe ziterwa abangavu. Imibare itangwazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MEGEPROF), yerekana ko kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abana abakobwa basaga ibihumbi 70 batewe inda z’imburagihe. Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Intwari, Ntawuyirushamaboko Célestin, watangije iyo kipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa ya Intwari FC, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturarwanda muri ibi bihe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, icyumweru kirimo umunsi mukuru wa noheri wizihizwa n’abatari bake hirya no hino ku isi n’ u Rwanda rudasigaye,  Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru, birinda kwanduzanya no gukwirakwiza COVID-19. Uku gukebura abaturarwanda Umuvugiziwa Polisi CP J.B Kabera, yabikoze yifashishije  ubutumwa bugufi bwanyujijwe ku rubuga rwa Twita mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera ati “ Dutangiye icyumweru kizarangwa n’iminsi mikuru na wikendi ndende! Ibi ntibibe intandaro yo kwandura…

SOMA INKURU

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwesa imihigo mu kubungabunga umutekano

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Centrafrique. zikaba zigiye gushyigikira iziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu “MINUSCA” zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozize. Minisiteri y’Ingabo yatangaje kandi ko izo Ngabo z’u Rwanda “RDF” zoherejwe hashingiwe ku masezerano u Rwanda rufitanye na Centrafrique mu bya gisirikare. Biteganyijwe ko izo ngabo zizagira n’uruhare rukomeye mu gucunga umutekano mu bihe bikomeye by’amatora ateganyijwe ku ya 27 Ukuboza 2020, akaba agiye kuba nyuma y’amezi 22 Leta ya Centrafrque igiranye amasezerano y’amahoro n’imitwe yitwaje…

SOMA INKURU