Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturarwanda muri ibi bihe


Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2020, icyumweru kirimo umunsi mukuru wa noheri wizihizwa n’abatari bake hirya no hino ku isi n’ u Rwanda rudasigaye,  Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru, birinda kwanduzanya no gukwirakwiza COVID-19.

Uku gukebura abaturarwanda Umuvugiziwa Polisi CP J.B Kabera, yabikoze yifashishije  ubutumwa bugufi bwanyujijwe ku rubuga rwa Twita mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera ati “ Dutangiye icyumweru kizarangwa n’iminsi mikuru na wikendi ndende! Ibi ntibibe intandaro yo kwandura no gukwirakwiza Koronavirusi. Amateraniro rusange ntiyemewe, uyu si umwanya wo gutegura ibirori byomu rugo “House parties”. Mureke twubahirize amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo”.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment