Muhanga: Batawe muri yombi nyuma yo kwiba asaga miliyoni


Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe yafashe Ntagengwa Christian ufite imyaka 19 na Habimana Jules ufite imyaka 27 bakekwaho ubujura.

Aba basore babiri bafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni (1.185.000) bikekwa ko bari bamaze kuyiba umucuruzi witwa Nyiramana Pelagie, ufite depo y’inzoga mu gasantere ka Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya basore baje kuri depo ya Nyiramana, maze uwitwa Ntagengwa Christian amusaba Fanta yo kunywa naho uwitwa Habimana Jules atangira kumujijisha amusohora hanze.

SP Kanamugire yagize ati “Igihe Nyiramana yari ataraha Fanta Ntagengwa, uwitwa Habimana yahamagaye Nyiramana ngo aze hanze agire ibyo amusobanuza. Undi yarasohotse, ni uko Ntagengwa wasigaye mu nzu aterura isakoshi ya Nyiramana yarimo amafaranga yari agiye kuranguza inzoga, maze ayashyira mu mwenda w’imbere.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko Nyiramana amaze kugera hanze yahise yibuka ko asize umuntu mu nzu kandi akeka ko yaba ari umujura. Yasubiye mu nzu yihuta asanga Ntagengwa arimo kujagajaga inzu ndetse yanateruye ya sakoshi. Yahise atabaza abari mu gasantere, bamufasha Ntagengwa ndetse banafata Habimana wari ugerageje kwiruka acika.

Ati “Nyiramana amaze gutabaza abaturage, Habimana wari usigaye hanze yashatse kwiruka abaturage baramufata. Bahise batabaza Polisi iraza, Nyiramana ayitekerereza uko byagenze. Hakurikiyeho gusaka bariya basore ni bwo Ntagengwa Christian yasanganwaga ya mafaranga 1.185.000 mu mwenda w’imbere, ari na yo yari muri ya sakoshi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bavuze ko baturutse mu Mujyi wa Kigali. Ntagengwa Christian yabaga mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo na ho Habimana Jules yabaga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera. Nyiramana avuga ko mbere y’uko baza kumwiba yari yababonye bigenzagenza muri ako gasantere ka Munyinya basa nk’aho hari icyo bashaka.

SP Kanamugire yashimiye abaturage bihutiye gutabara umuturage mugenzi wabo ndetse bakanamufasha gutabaza Polisi. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye bakarushaho kurwanya ibyaha hakiri kare. Nyiramana na we amaze kubona amafaranga ye yashimiye abaturage anashimira Polisi yahagereye igihe igafata abari bagiye kumwiba.

Ntagengwa na Habimana bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment