Ingabo z’u Rwanda zikomeje kwesa imihigo mu kubungabunga umutekano


Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Centrafrique. zikaba zigiye gushyigikira iziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu “MINUSCA” zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozize.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje kandi ko izo Ngabo z’u Rwanda “RDF” zoherejwe hashingiwe ku masezerano u Rwanda rufitanye na Centrafrique mu bya gisirikare.

Biteganyijwe ko izo ngabo zizagira n’uruhare rukomeye mu gucunga umutekano mu bihe bikomeye by’amatora ateganyijwe ku ya 27 Ukuboza 2020, akaba agiye kuba nyuma y’amezi 22 Leta ya Centrafrque igiranye amasezerano y’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro igera kuri 14.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ni zo nyinshi zigize abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique guhera mu mwaka wa 2014, kuri ubu abasirikare boherejwe bakaba bagiye kunganira bagenzi babo basaga 1,300 bari mu Butumwa bwa Loni muri icyo Gihugu.

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bushimira Leta y’u Rwanda ku muhate Abanyarwanda bagaragaza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu, bugashimangira ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito mu bigaragara ariko ari igihangange mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi .

IHIRWE Chris 


IZINDI NKURU

Leave a Comment