Ikipe y’abakobwa ya Intwari FC yibarutswe n’ikinyamakuru Intwari.rw, ku bufatanye na JOC (Jeunesse Ouvrières chrétiennes) biyemeje gufatanya mu rugamba rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko inda z’imburagihe ziterwa abangavu.
Imibare itangwazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MEGEPROF), yerekana ko kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abana abakobwa basaga ibihumbi 70 batewe inda z’imburagihe.
Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Intwari, Ntawuyirushamaboko Célestin, watangije iyo kipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa ya Intwari FC, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera kandi baramutse bagiriwe inama n’abo byabayeho bikaba bishobora gutanga umusruro.
Ati ″Ni ikipe igizwe n’abana b’abakobwa barimo abatwaye inda imburagihe ariko harimo n’abataratewe inda, ni ikipe igamije gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri igihe imikino izaba yongeye gufungurwa″.
Yakomeje avuga ko iyo ari nyir’ubwite ukora igikorwa byumvikana kurusha kubibwirwa n’undi bitabayeho.
Yagize ati ″Nyir’ubwite ashobora kubwira bagenzi be bakaba bamwumva ndetse na we ntaheranwe n’agahinda. Turizera ko bizatuma iki cyorezo cyo guterwa inda ku bangavu kigabanuka″.
Harerimana Jean Bosco, umuyobozi w’umuryango w’urubyiruko rw’abakirisitu mu Rwanda (JOC)
Perezida wa JOC mu Rwanda, Harerimana Jean Bosco we avuga ko iki kibazo nk’urubyiruko rw’abagatulika batagomba kukirebera kuko urubyiruko arirwo Rwanda rw’ejo.
Yagize ati” Nk’urubyiruko rwibumbiye muri JOC tugomba kuba intangarugero kandi urubyiruko rwacu rukaza ku isonga mu kurwanya inda ziterwa aba bana kuko ni abacu, ni abanyarwanda b’ejo heza h’igihugu cyacu, niyo mpamvu twiyemeje gufatanya na Intwari FC muri uru rugamba rwo kwamagana abahohotera abo bana b’u Rwanda. Ni n’umwanya mwiza wo kwibutsa abakobwa kwirinda ibyo abagabo n’abasore babashukisha”.
Yakomeje asaba abakobwa n’abandi babagusha mu bishuko kubakira ku musingi mwiza wo kubaha Imana n’amategeko yayo cyane cyane itegeko rya gatanduta aho rigira riti”Ntuzasambane”.
Muhirwa Jean Pierre, umuyobozi wa JOC mu mujyi wa Kigali
Naho Perezida wa JOC Kigali, Muhirwa Jean Pierre, avuga ko urubyiruko rwahuye n’icyo kibazo cyo gusambanywa rukabyara imburagihe rutagomba gutereranwa.
Yagize ati” Ntabwo tugomba kurebera cyangwa ngo dutereriyo kuko ni abana baba bagiye kurera abandi bana, niyo mpamvu tugomba kubegera kuko kutabegera bibagiraho izindi ngaruka mbi. Ubu muri JOC tuborohereza kwiga imyuga itandukanye kugira ngo bakomeza kugira ubuzima buzima kandi buvuye mu mbaraga zabo aho kugira ngo bahere mu bwigunge no guhora bahanze amaso akimuhana kaza imvura ihise”.
Mu gihe ibikorwa by’imidagaduro bizaba byongeye gufungurwa iyo kipe ya Intwari FC ndetse na JOC bazakomeza ubukangurambaga bunyuze mu mikino mu bigo by’amashuri byo hirya no hino mu giihugu, aho muri yo mikino yazajya yatambutswamo ubuhamya bwa bamwe mu bakobwa babyaye batarageza ku myaka y’ubukure,
JOC ni umuryango w’urubyiruko rw’abakirisitu, wageze mu Rwanda mu 1958 ugamije gufasha urubyiruko kurebera hamwe ibibazo rufite no kubishakira ibisubizo.
Iyi kipe ya Intwari FC yatangiranye imbaraga kuko yahise itangira gutanga umusanzu wayo mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku Isi, bwatangiye tariki ya 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 10 Ukuboza ku munsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.
Insanganyamatsiko yibanzweho mu Rwanda yagiraga iti ″Twubake umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina″.
Ubwo bukangurambaga ikipe ya Intwari FC yabukoreye mu turere dutandukanye turimo Kamonyi (ku wa 27 Ugushyingo), Rulindo (ku wa 4 Ukuboza), Rwamagana (ku wa 8 Ukuboza) no mu Karere ka Kicukiro ku wa 10 Ukuboza 2020.
Iyi kipe igizwe na bamwe mu bakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure ndetse n’abandi, yamuritswe ku mugaragarao tariki ya 24 Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali.
ubwanditsi@umuringanews.com