RDF yahawe umuvugizi mushya


Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje Lt Col Ronald Rwivanga nk’Umuvugizi mushya, akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya kuva tariki ya 26 Nzeri 2017.

Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze.

Bivugwa kandi ko  Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, aho yabaye n’Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine.

Lt Col Rwivanga yabaye  umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.

Lt Col  Rwivanga yabaye muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, aba n’ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye muri Arusha.

Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by’agateganyo.

IHIRWE  Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment