Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse, Umunyamidelikazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye kwibasirwa n’abatari bake nyuma yo kwandika igiswayire gikaze yifuriza Diamond Platnmuz isabukuru nziza. Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram uyu munyamideri uherutse gutangaza ko atazi igisawayire neza yatunguranye yandika amagambo akomeye mu rurimi rw’igiswayiri agita ati “Leo ni sku yako ya kuzaliwa, nakutakia kheri, maisha marefu na baraka tele, mwenyezimungu akuepushe…
SOMA INKURUYear: 2018
Ibiciro by’inyubako zo muri Vision City byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta
Ibiciro by’inzu zo guturamo mu mudugudu uzwi nka Vision City, byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta bakeneye inzu zo guturamo zijyanye n’icyiciro bariho. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’ikigo Ultimate Developers Ltd (UDL) gikurikirana uyu mushinga, rigaragaza ko abashyiriweho aya mahirwe ari abakozi ba leta batari ku rwego ruri hejuru y’Umuyobozi w’Ishami cyangwa urwego bingana, Rivuga ko kandi bagomba kuba ari ubwa mbere bagiye gutunga inzu haba no ku bo bashakanye ku bashyigniwe. Bazaba bemerewe kugura za ‘appartement’ zirimo iy’ibyumba bibiri, bitatu cyangwa bine, ku giciro cyagabanyijwe. Muri…
SOMA INKURUYakuriweho ibirego nyuma yo gushinjwa gushora mu busambanyi umunyeshuri w’imyaka 16 yigishiga
Umwarimu witwa Eleanor Wilson w’imyaka 29 wasambanye n’umunyeshuli we w’imyaka 16 mu bwiherero bwo mu ndege barimo, yamutamaje abwira abannyeshuli bagenzi be ko uyu mwarimu yamubwiye ko agiye gukuramo inda yamuteye. Uyu mwarimu wari usanzwe afite umukunzi, yasambaniye mu ndege n’umunyeshuli we mu mwaka wa 2015, ubwo yari afite imyaka 26 bavuye ku kibuga cy’indege cya London Heathrow muri Kanama. Uyu mugore Wilson ukomoka ahitwa Dursley mu Bwongereza, yamamaye mu binyamakuru uyu munsi, nyuma yo gukurwaho ibirego yakurikiranwagaho n’urukiko birimo guhohotera umwana utarageza ku myaka y’ubukure akamukoresha imibonano mpuzabitsina. Urukiko…
SOMA INKURUAbari baraheze mu icuraburindi ry’ikizima leta igiye kuribakuramo ibinyujije mu nguzanyo
Minisiteri y’ibikorwa remezoyatangaje ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibigo bisanzwe bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba eshanu zimaze kugirana amasezerano n’imirenge sacco uko amashanyarazi azagera ku baturage Ayo mashanyarazi akaba azatangwa biturutse mu mushinga wa Leta y’u Rwanda ibinyujije muri banki itsura amajyambere (BRD), aho iyo banki izatanga amafaranga angana na miliyali 41, azagurizwa abaturage bifuza amashanyarazi y’imirasire y’izuba, kugira ngo abaturage babashe kugera kuri iyo nguzanyo, ayo mafaranga azanyuzwa mu Mirenge SACCO…
SOMA INKURUGeorgina umukunzi wa Cristiano yarushijeho kumwereka urukundo nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu
Umunyamideli Georgina Rodriguez yatangaje ko umukunzi we Cristiano Ronaldo afite ubunararibonye mu gutsinda imbogamizi zose ahura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi. Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yashyigikiye bikomeye uyu rutahizamu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko yafashe ku ngufu umugore w’imyaka 34 witwa Kathryn Mayorga mu mwaka wa 2009. Umukunzi wa Cristiano yanditse ubutumwa bushyigikira CristianoGeorgina yagize ati “Uhindura ubusa imbogamizi zose utegwa mu nzira zawe zose ndetse ukoresha imbaraga kugira ngo wereke buri wese uwo uriwe.Ndagushimiye kuba utuma turyoherwa na…
SOMA INKURUUmutekano wakajijwe mu gace Bobi Wine n’abo bareganwa baburaniramo
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ni umwe mu badepite batavuga rumwe n’ ubutegetsi akaba aherutse gutorwamo mu gace ka Wadri n’ abandi 34 biteganyijwe ko bagezwa imbere y’ urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018. Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza imihanda yerekeza ku rukiko rwa Gulu yafunzwe n’ inzego z’ umutekano n’ abashinzwe umutekano wo mu muhanda. Si icyo gusa kuko igisirikare na polisi bacunze umutekano ku mihanda y’ Akarere ka Gulu. Depite Bobi Wine na bagenzi baragezwa imbere y’ urukiko bahatwe ibibazo ku byaha bakekwaho birimo…
SOMA INKURUIgitaramo cyagaragayemo udushya tujyanye n’imyambarire
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Nzeri 2018, i Remera ahazwi nko kuri Junction habaye igitaramo kiswe “Dechire Party” cyari gifite umwahariko wo kuba abakitabira bose bagomba kwambara umwambaro benshi bita ko ucikaguritse uzwi nka “Dechire” cyangwa incabari mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iki gitaramo cyatangiyen ahagana saa moya z’umugroba cyagaragayemo abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyamakuru ,abakinnyi ba filime nyarwanda ,abanyamideli ndetse na bamwe mu byamamare nyarwanda bamamaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abatunganya indirimbo. Tumwe mu dushya twaranze kino gitaramo nuko bamwe mu bakobwa batunguranye cyane kubera imyambaro ya “Dechire”…
SOMA INKURUKayonza: Umugabo arakekwaho kwica abana be babiri
Bigirimana Jean Bosco ni umugabo w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Mwili, mu Kagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Ryamutoto, ubu ari mu maboko y’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira abana be babiri nyuma y’aho umugore yari afite amusabye ko bazongera kubana ari uko abo bana batakihaba. Mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeli 2018, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro niho umwana umwe witwa Iranzi Kumbuka w’imyaka 10 yasohotse ajya mu baturanyi ababwira ko mushiki we Irizabimbuto Caline w’imyaka 8 amaze gupfa yishwe n’umuti ise yamuhaye nawe…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 15
Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza. Bite se? Ni byiza Kuhagaze mu inzira se? Niwowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza. Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko niko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati:ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa unsabye ubucuti. …
SOMA INKURU