Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye umusangiro w’Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation wabereye i Londres mu Bwongereza ku itariki 7 Ukwakira 2018, iyi nama ikaba yahuje abarenga 50, ikaba iganirirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere Afurika yifuza zirimo amavugurura ari gukorwa muri AU, amasezerano ashyiraho isoko rusange ryayo (AfCFTA) ndetse n’ imibanire n’imikoranire n’indi migabane y’Isi. Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa…
SOMA INKURUYear: 2018
Byarangiye igikombe cya Super Cup cyegukanywe na APR FC
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe kiruta ibindi “Super Cup” mu Rwanda, itsinze Mukura VS ibitego 2 ku busa, umukino wabereye i Rubavu kuri sitade Umuganda. Hakizimana Muhadjili niwe wafunguye amazamu ku munota wa 46′ nyuma yuko iminota 45 y’igice cya mbere yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 53. APR FC ikaba yatangiye umukino iri hejuru ya Mukura VS. Umukino w’igikombe cya Super Cup, ukaba…
SOMA INKURUUmuyobozi wa Taekwondo mu Rwanda yagendereye ikipe ya Nyamata yavukanye amashagaga
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda yasuye ikipe ya Nyamata iherutse kuvuka ikaba yarahigiye ko bidatinze igiye guhigika ibihangange byayitanze kubona izuba. Kugeza ubu ni yo kipe nshya mu makipe menshi agize ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, dore ko imaze igihe kitageze ku mezi atandatu ariko ikaba imaze kugira abakinnyi basaga 30 barimo abana b’abakobwa n’abahungu, ingimbi n’abangavu ndetse bakagira n’icyiciro cy’abakinnyi bakuru. Ni ikipe yashinzwe na Niringiyimana Jean Claude, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo). Nk’uko yabitangaje, mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyamuryango,…
SOMA INKURUUrubyiruko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose -Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatanu ubwo Perezida Kagame unayoboye “AU” yakiraga urubyiruko rw’abakorerabushake 90, baturuka mu bihugu 45 bya Afurika, barimo n’Abanyarwanda 15, bakaba bari guhugurwa mbere y’uko boherezwa mu bindi bihugu by’Afurika gukoramo imirimo y’ubukorerabushake by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda bahugurwa, yabwiye uru rubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose, arwibutsa ko rushobora gutanga umusanzu kugira ngo igihugu ndetse n’umugabane warwo utere imbere nk’uko byifuzwa. Uru rubyiruko rwahuriye mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018, aya mahugurwa y’ubukorerabushake barimo bakaba bazayasoza tariki 10 Ukwakira…
SOMA INKURUUbusabe bwa Diane Rwigara n’umubyeyi we bwubahirijwe, barekuwe by’agateganyo
Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko rukuru rwafashe icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara nyuma y’ uko bari babisabye mu iburanishwa riheruka. Abaregwa n’ abunganizi babo bari basabye ko Diane Rwigara n’umubyeyi we barekurwa bagakurikiranwa badafunze kuko iperereza ryaragiye, bizeza urukiko ko batazatoroka. Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko badakwiriye kurekurwa kuko hari abo bareganwa bari hanze y’ igihugu batarafatwa bityo hakaba impugenge z’ uko basohotse byakwica iperereza kuri abo bareganwa batarafatwa. Ibi nibyo urukiko rukuru rwicaye rurasuzuma maze kuri uyu wa gatanu tariki…
SOMA INKURUNyuma yo kumenyekana nk’umusitari Zari yahawe inshingano n’igihugu avukamo
Mu ntangiro z’iki Cyumweru turimo, nibwo umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse akaba yaramenyekanye cyane ubwo yabanaga n’icyamamare muri muzika Diamond ndetse bakanabyarana abana babiri Zari Hassan yari yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko hari ikintu gikomeye agiye gukorana n’igihugu cye cya Uganda anashyiraho ifoto ari kumwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda uyobora Minisiteri yamuhaye akazi. Nyuma gato nibwo byaje kumenyekana ko yahawe akazi ko kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu cye cya Uganda. Hassan Zari ufite inkomoko muri Uganda ariko kuri ubu akaba utuye muri Afurika y’Epfo, yagizwe Ambasaderi mu kumenyekanisha…
SOMA INKURUAbafite indoto zo kujya gutura muri USA, amarembo bayafunguriwe
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko itangije visa lottery, izahesha viza abanyamahanga 50,000 mu mwaka wa 2020, bazatoranywa ku bw’amahirwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunguye uburyo buhesha abanyamahanga kuzajya gutura no gukorera muri Amerika mu mwaka wa 2020 buzwi nka “Green card”. Kwiyandikisha bikorerwa kuri internet, bikaba byaratangiye ku wa 2 Ukwakira 2018, bikazasozwa kuwa 6 Ugushyingo 2018, mu bihugu bifite abaturage bemerewe kugerageza aya mahirwe, harimo n’u Rwanda. Amabwiriza akurikizwa mu kwiyandikisha muri DV-2020 ni amwe ku bantu bose, gahunda ya ‘Green card’ yatangiye mu myaka 30 ishize hagamijwe…
SOMA INKURUBobi Wine ahora azi neza ko isaha iyo ariyo yose yapfa
Ubwo yari mu kiganiro Slidebar cyo kuri NTV Kenya, mu ijoro ryakeye, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko abo mu muryango we bahora bahangayitse kuko isaha iyo ariyo yose yapfa ariko ngo bazi neza ko ibyo ari gukora aribyo akwiye gukora. Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kyadondo East, yatangaje ko kwiyamamariza kuba umudepite ari icyemezo cyamujemo kuko nta muntu yari afite umuvugira ngo agaragaze ibitekerezo bye. Ati “Umuryango wanjye uba ufite ubwoba buri munsi. Birakomeye ariko bumva ko ibyo ndi gukora bikwiye, ko ngomba gukora ibyo…
SOMA INKURUUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Muhongerwa yakosoye imvugo
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Muhongerwa Patricie yasabye buri wese wamwumvise nabi mu mvugo ye yo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane ko nta kintu kibi yari agendereye. Ni nyuma y’aho tariki ya 5 z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2018 ari bwo uyu muyobozi yumvikanye avuga ko abantu basabiriza ku muhanda yabagereranya n’umwanda. Hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, mu nama y’ubukangurambaga yari igamije guca abasabiriza no gufatanya kurebera hamwe icyatuma ibi bicika burundu, binyuze mu kubafasha kwigira no kwishakamo ibisubizo. Iyi nama…
SOMA INKURUBahaye ibihangano byabo agaciro bashyiraho n’amande ku babikoresha batishyuye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru, Abahanzi bafashe icyemezo nyuma yo gusanga mu myaka irenga 20 bamaze mu muziki, ibihangano byabo bikoreshwa n’abantu mu nyungu bwite nyamara bo ntihagire icyo bibamarira, abo bahanzi akaba ari Senderi, Munyanshoza Dieudonné, S.Major Robert Kabera na Intore Tuyisenge, bakaba bashyizeho ibiciro ku bazajya bakoresha ibihangano byabo mu bikorwa bibyara inyungu cyangwa mu ruhame nta burenganzira babiherewe. Intore Tuyisenge usanzwe uhagarariye Ihuriro ry’Abahanzi mu Rwanda, yavuze ko atari itsinda bakoze, ahubwo buri muhanzi ku giti cye nyuma y’ibiganiro bagiranye yasanze…
SOMA INKURU