TETA NA SANGWA 15


Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza.

  • Bite se?
  • Ni byiza
  • Kuhagaze mu inzira se?
  • Niwowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza.

Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko niko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati:ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa unsabye ubucuti.

 

Biracyaza

Musekeweya Liliane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment