Urubyiruko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose -Perezida Kagame


Kuri uyu wa Gatanu ubwo Perezida Kagame unayoboye “AU” yakiraga urubyiruko rw’abakorerabushake 90, baturuka mu bihugu 45 bya Afurika, barimo n’Abanyarwanda 15, bakaba bari guhugurwa mbere y’uko boherezwa mu bindi bihugu by’Afurika gukoramo imirimo y’ubukorerabushake  by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda bahugurwa, yabwiye uru rubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose, arwibutsa ko rushobora gutanga umusanzu kugira ngo igihugu ndetse n’umugabane warwo utere imbere nk’uko byifuzwa.

Urubyiruko rwavuye mu bihugu 45 bya Afurika ruri mu mahugurwa y’ubukorerabushake muri AU

Uru rubyiruko rwahuriye mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018, aya mahugurwa y’ubukorerabushake barimo bakaba bazayasoza tariki 10 Ukwakira 2018, babanje kwitabira “Youthconnekt Africa Summit” iteganyijwe hagati ya tariki 8-10 Ukwakira 2018.

Perezida Kagame yavuze ko uru rubyiruko rudafite inzitizi nyinshi nk’uko rubyibwira kuko Imana yahaye Afurika ubukungu bwinshi, ahubwo igikenewe akaba ari urubyiruko rutekereza kandi rukora mu buryo butandukanye kandi bwiza kurenza uko bisanzwe. Ati “Imana yaduhaye buri kimwe cyo gukoresha; umugabane ukize n’ubwenge bwo gukora ibirenzeho ariko kuki nka Afurika dukomeza gusubira inyuma tugasaba Imana kudufasha?”

Perezida Kagame yakomeje abwira uru rubyiruko ko icy’ingenzi cyane kuri rwo nk’abayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza, ari ukumva ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bafite kandi bagahangana n’imbogamizi zose kugira ngo zitabazitira.

Perezida Kagame hagati ubwo yaganirizaga urubyiruko ruri mu mahugurwa y’ubukorerabushake

Perezida Kagame yavuze ku bukorerabushake uru rubyiruko rugiye kujyamo, avuga ko ari amahitamo, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakayoborwa n’inyungu rusange nk’uko ariyo ntego yaranze urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ubwo rwajyaga mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame yakomoje no ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko buri cyose abanyarwanda bakinyuzemo ariko ibibi babivomyemo imbaraga z’ibyiza bituma baba abantu beza kuruta uko bari bameze mu mateka yashize. Ati “Niba twarabashije gukemura ibibazo byacu ubwacu, bivuze ko n’abandi ku Isi babishobora. Nk’urubyiruko ntimuzigere muteshuka ku ntego kubera ibibazo”.

Yakomeje agira ati “Hari ibibazo byihariye ku mugabane wacu ariko uko dukora cyane, dushyira hamwe niko tugira imbaraga zo gukemura ibyo bibazo. Iki ni igitekerezo cya Afurika Yunze Ubumwe ndetse kigomba kuba ihame ribagenga nk’urubyiruko rw’Abanyafurika”.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment