Umubyeyi wa Cristiano yagaragaje ko ubuzima bw’umwana we butatuma afata ku ngufu


Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo   Dolores Aveiro yavuze ko azi neza umuhungu we ndetse yibaza icyo Mayorga yari agiye gukora muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo asaba n’ubutabera kubitekerezaho. Uyu mubyeyi yashimangiye ko umuhungu we atigeze afata ku ngufu Kathryn Mayorga wabimushinje ndetse avuga ko uyu mukobwa atari agiye gukina amakarita muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo.

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo ashimangira ko umwana we arengana

Uyu Mayorga yemeje  ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu ubwo bahuriraga muri Hoteli mu mwaka wa 2009 ubwo yiteguraga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid avuye muri Manchester United, ariko umubyeyi wa Cristiano ntabikozwa, yagize ati  “Nzi neza umwana wanjye.Mfitiye icyizere umwana wanjye kuri iki kibazo kuko uyu mukobwa ajya muri iriya Hoteli ntabwo yari agiye gukina amakarita”.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment