Umubano w’u Rwanda na Ethiopia ukomeje gushinga imizi


Nyuma y’amasezerano anyuranye hagati y’u Rwanda na Ethiopia, kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopia, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye, mu nzego zirimo ibya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye amasezerano kandi y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiyopia yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda.

Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’Abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopia, igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission).

Usibye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, u Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.

 

 

 

 

INKURU YA Umurerwa Christina


IZINDI NKURU

Leave a Comment