Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024, igaragaza ko amakuru ayikubiyemo yabonetse binyuze mu bufatanye n’ingabo za MONUSCO, FARDC n’ahandi mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo.
MONUSCO isanzwe ifite ubutumwa bwo kurinda abasivili mu Burasirazuba bwa RDC yageze aho yifatanya na Leta y’iki gihugu, iha intwaro n’ibindi bikoresho FARDC n’imitwe bafatanya kurwana irimo FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, abacancuro, ingabo z’u Burundi, iza SAMIRDC n’indi mitwe.
Ubufatanye bw’impande zombi butuma amakuru impuguke za Loni zavanye muri MONUSCO atakwizerwa kubera uruhare uyu mutwe w’ingabo ugira mu ntambara yo kurwanya M23.
Mu bandi Loni yakuyeho amakuru harimo FARDC nk’ingabo ziba ziri ku rugamba amasaha 24 ku yandi ariko igitungurana iyo uyisoma ntubona na rimwe aho bavugishije umuntu wo muri M23. Ubushakashatsi bubogamye ntibuba bucyizewe cyangwa ngo bwifashishwe n’abandi bahanga.
Kuri paji nyinshi z’iyi raporo hagaragara ubuhamya bw’abantu bavuga ko bahagaze ku makuru ariko ntiberekane inkomoko yabyo, abatanze amakuru batifuje gutangazwa n’ibindi bigaragaza kubogamira ku ngabo za Leta n’imitwe bafatanyije.
Mu biganiro bimaze igihe bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, haganiriwe ku ngingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari na wo muzi w’ibibazo ibihugu byombi bifitanye, kuko mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku Rwanda ukanica abantu benshi.
Izi mpuguke ntizigaragaza uburyo FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere, ahubwo zivugira ko abarwanyi bawo bamaze kwinjizwa mu yindi mitwe ifatanyije na Leta nk’amayeri yo kuzagaragaza ko FDLR itakibaho.
Mu buryo busanzwe ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 30 zifite inshingano yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR ariko ubu bari kurwana ku ruhande rumwe, mu ngabo zamaze kuvuga ko zifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje Monusco yakabaye yarakemuye ikibazo cya FDLR mu myaka 30 imaze muri RDC ariko bitumvikana uko ikomeza kuyibungabunga.
Ati “Imwe mu mpamvu MONUSCO iri mu burasirazuba bwa RDC ni uko mu by’ukuri yagombaga gukemura iki kibazo cya FDLR yakomeje guhinduranya amazina imyaka myinshi. Ariko nyuma y’imyaka 30, ubajije Loni icyabaye, icyo bakoze mu myaka 30 ishize, amamiliyari mirongo y’amadolari bashoyemo, ni ikihe bakwerekana bagezeho? Ni ugushinja gusa u Rwanda ibintu byose bibera muri Congo?”
“Ibibazo bya Congo bigerekwa ku Rwanda, bigakorwa n’abitwa abagize umuryango mpuzamahanga, bashyigikiwe na Leta ya RDC. Niba Leta ya RDC idasabwa gufata inshingano ifite ku bantu bayo n’igihugu, buri wese akayifasha gushinja abandi ku bibazo byabo, wategereza Congo ngo izakemura ibi bibazo bitugiraho ingaruka twese?”
Ku rundi ruhande impuguke za Loni zitesha agaciro ibikubiye muri raporo y’impuguke zishinzwe umutekano iri ku meza y’ibihaniro i Luanda, zikagaragaza ko kurandura umutwe wa FDLR byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu. Zirengagiza nkana ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda muri rusange no ku banye-Congo bahunze, abishwe n’abiciwe ababo kubera intambara imaze imyaka 30 iteza mu karere.
Impuguke za Loni zatesheje agaciro ibyo gusenya FDLR zivuga ko byaba ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
@umuringanews.com