Ikibazo cya interineti kiri kuvugutirwa umuti kugera ku Nkombo


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 nibwo u Rwanda rwohereje icyogajuru cyarwo cyiswe “Icyerekezo”mu kirere,kizafasha kubona Internet by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo.

Icyogajuru cyoherejwe muri iri joro hagamijwe gukemura ikibaza cya interineti kugera ku Kirwa cya Nkombo

Iki gikorwa cyo kohereza icyogajuru cy’u Rwanda mu isanzure, cyatangiye saa tanu n’iminota 37 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, kibera muri Guyana muri Amerika y’Amajyepfo ku bufatanye n’ikigo cyitwa One Web.

Intego y’iki cyogajuru ni ugufasha u Rwanda gukwirakwiza interineti ku buryo bworoshye mu bigo by’amashuli bitandukanye,by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu,cyagorwaga no kuboa internet kubera ko byasabaga gucisha insiga munsi y’amazi.

Bivugwa ko abanyeshuli bo ku kirwa cya Nkombo aribo bise iki cyogajuru “Icyerekezo”kubera ko kije kubafasha kugera ku ntego bifuza mu myaka iri imbere.

Kohereza iki cyogajuru mu kirere biratuma ikiguzi cya interineti kimanuka ndetse iboneke ku buryo bwagutse mu bigo by’amashuli bitandukanye kuko mu mashuri yisumbuye mu Rwanda iboneka mu mashuri 525 (angana na 40%), naho mu mashuri abanza interineti ikaboneka mu mashuri 2,800 (angana na 14 %).

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment