Nsengiyumva wamamaye nka Gisupusupu yasabiwe gukomeza igihano


Nsengiyumva Francois wamamaye nka Gisupusupu mu muziki nyarwanda, akaba amaze iminsi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, yari yajuririye  icyemezo cy’ifungwa by’agateganyo, ariko ubushinjacyaha bwakomeje gusabira uyu mugabo gufungwa.

Ubushinjacyaha bwasabye umucamanaza gukomeza gufunga Gisupusupu mu rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, umucamanza ari mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare mu gihe Nsengiyumva Francois yari muri Gereza ya Rwamagana aho asanzwe afungiwe naho Umwunganira mu mategeko Me Nizeyimana Boniface we yari mu biro bye mu mujyi wa Kigali.

Nsengiyumva Francois yabwiye umucamanza ko yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze kuko atemera icyaha akurikiranyewho.

Nsengiyumva ati “Ntabwo nemera icyaha nkekwaho n’ubushinjacyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahubwo najururiye Nyagatare kuko nkeneye Ubutabera kandi ndabwizeye.”

Me Nizeyimana Boniface wunganira uregwa, yabwiye Urukikiko ko umukiriya we arengana ko kandi Urukiko rutashingira ku batangabuhamya batanzwe n’ubushinjcyaha kuko ubuhamya bwabwo babubuze.

Me Nizeyimana wagarutse kuri Raporo ya muganga yagaragaje ko umukobwa uvugwaho gusambanywa basanze arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zisanzwe zifitwe na Nsengiyumva.

Uyu munyamategeko wavugaga ko Nsengiyumva yafashwe uwo mwana ahamaze iminsi ibiri gusa, ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yamara ahantu iminsi ibiri agahita yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Ubushinjacyaha bwahawe Umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe n’uruhande rw’uregwa, buvuga bitewe n’uburemere bw’icyaha gikekwa kuri Nsengiyumva kandi bukaba bugikora iperereza, yakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko icyemezo kuri ubu bujurire kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

IHIRWE Chris

IZINDI NKURU

Leave a Comment