Kubungabunga ibidukikije isoko y’ubuzima bwiza


Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gashyantare 2019, nibwo hatangijwe amahugurwa y’iminsi 7 agamije gufasha abanyamakuru kumenya uko hatangazwa inkuru zifasha abaturarwanda kubungabunga ibidukikije. Yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije “REMA” ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, hakaba hashimangiwe ko nta buzima bwiza abantu bagira mu gihe ibidukikije bititaweho uko bikwiriye. Akaba ari muri urwo rwego abanyamakuru basabwe gukora inkuru zijyanye n’igihe mu gufasha abaturarwanda kubungabunga ibudukikije hibandwa ku bikorwa bikiri mu gishanga, ingaruka zo kwangiza ibidukikije ku buzima, icibwa ry’amashashi hamwe n’ihindagurika ry’ibihe.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa

Nsanzimana Djuma umukozi wa REMA ushinzwe amahugurwa n’ubukangurambaga, yashimangiye ko  inkuru zijyanye no kubungabunga ibidukikije ari ingenzi kuko ibidukikije ari ubuzima. Yanashimangiye  ko leta y’u Rwanda iri guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage kuko uko biyongera ari nako bakenera aho gutura kandi bikaba ari kimwe mu byangiza ibidukikije.

Ushinzwe kwigisha no kwinjiza amategeko yo kurengera ibidukikije muri gahunda z’igihugu muri REMA Tusabe Rachel yasabye  abanyamakuru ubufatanye mu guca burundu ibikorwa biri mu gishanga kuko aho guteza imbere abanyarwanda bishobora guteza ibibazo, ati “Ibikorwa bitemewe tuzi aho biri, mudufashe kugaragariza abaturage impamvu bagomba gukura ibikorwa byabo mu bishanga. Ubu turi guca ibikoresho bya plastic bikoreshwa rimwe na rimwe usanga biteza umwanda bikanangiza ibidukikije ari nako biteza isuri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo yasabye abanyamakuru gukora kinyamwuga bagafata iya mbere mu gukangurira abaturage kwita ku bidukikije. Yagize ati “Abanyamakuru tugomba gukora kinyamwuga tukamenye ko ibyo dukoze bigera ku baturage benshi icyarimwe”.

JPEG - 42.3 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo
Umunyamakuru Egide Kayiranga ukorera Urungano Magazine, yatangarije umuringanews.com ko kuri we aya mahugurwa azamufasha gukora inkuru zijyanye n’uburyo bushya bwo kubungabunga ibudukikije bityo zizafashe abaturarwanda mu kwita ku bidukikije bumva ko ari inyungu zabo ku buzima atari agahato.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment