Umurenge wa Jali, uherereye mu Karere ka Gasabo, ni agace gafite amateka yihariye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka ya mbere, abaturage bahatuye babanaga mu mahoro, bagasangira ubuzima bwa buri munsi mu buryo bwagaragazaga ubumwe. Abaturanyi bahanaga inka, bagasangira imiryango binyuze mu bashyingiranywe ndetse bakabana nk’umuryango umwe.
Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, inyigisho z’amacakubiri zatangiye gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ziza no kugera muri aka gace ka Jali. Ubwo Jenoside yatangiraga, aka gace kari gafite umwihariko w’imiterere y’aho giherereye, cyane cyane umusozi wa Jali uzwiho kuba muremure kandi uhanamye.
Umushakashatsi mu mateka y’u Rwanda, Lt Col (Rtd) Gerard Nyirimanzi, agaragaza ko iyo miterere y’aho hantu yagize uruhare rukomeye mu gutuma Jenoside ihabera ifata intera ikomeye. Asobanura ko muri ako gace hari higanjemo abasirikare n’Interahamwe nyinshi, byiyongeraho n’ikigo cya Jandarumori cyari hafi aho.
Mu by’ukuri, Jandarumori yari ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage no gukumira ibyahungabanya ituze ry’igihugu. Ariko mu gihe cya Jenoside, bamwe mu bayikoragamo bagize uruhare mu bikorwa byibasiraga Abatutsi ndetse bashyigikira gahunda z’urwango zari zakwirakwizwaga n’abanyapolitiki b’intagondwa.
Nyirimanzi avuga ko imisozi ya Jali yari imwe mu ntego z’ingenzi ku ngabo za RPA Inkotanyi, kuko kuyifata byari gufasha gukingira inzira y’abasirikare bavaga ku Mulindi bagana i Kigali, ndetse bakanatabara abaturage bari bari mu kaga. Icyakora, imiterere y’uwo musozi n’ubwinshi bw’abasirikare bari bawurinze byatumye kuwufata bitaba byoroshye.
Tariki ya 12 Mata 1994, Inkotanyi zageze muri ako gace zigamije guhagarika ubwicanyi. Gusa urugamba rwo kwigarurira umusozi wa Jali rwatinze kubera inzitizi zatewe n’imiterere yawo n’imbaraga z’abawurindaga. Muri icyo gihe, Interahamwe n’abasirikare bakomeje kwica Abatutsi benshi bari bahungiye muri ako gace.
Abantu benshi bahungiraga ku misozi ya Jali bizeye ko ari ho bashobora kubona umutekano, ariko akenshi byarangiraga bahafatiwe bakicwa. Abageragezaga guhunga banyuraga kuri bariyeri nyinshi bashyizweho, aho basuzumwaga indangamuntu maze bamwe bagasubizwa inyuma kugira ngo bicwe.
Nyuma y’imirwano ikomeye, Inkotanyi zaje gufata uwo musozi, bituma haboneka amahirwe yo kurokora bamwe mu bari basigaye. Abasirikare bari mu kigo cya gisirikare cyo muri ako gace bo bahungiye mu bice bya Shyorongi, bituma Inkotanyi zibasha kurokora bamwe mu bari bahihishe.
Marie Rose Mukarubayiza, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi i Jali, avuga ko Jenoside yamusanze akiri umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Mu buhamya bwe, yibuka ko tariki ya 13 Mata 1994 ari bwo ubwicanyi bwafashe indi ntera, abantu benshi bakicwa n’Interahamwe n’abasirikare.

Nyuma y’iminsi myinshi yihishahisha, Mukarubayiza yaje kurokorwa n’Inkotanyi zari zimaze gufata umusozi wa Jali. Avuga ko kurokoka kwe byamubereye imbarutso yo guharanira ubuzima bwiza, yiyemeza kwiga cyane kugeza ageze ku rwego rwo hejuru rwa PhD.
Uyu warokotse Jenoside ashima uruhare rw’Ingabo za RPA-Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kurokora abari basigaye. Ashimira kandi ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbaraga mu gufasha abarokotse, harimo kubafasha kwiga, kwivuza no kongera kubaka ubuzima bwabo.
INKURU YA TUYISHIME Eric
