Umunya Misiri, Dr. Mosaad Elaiuty, wari ushinzwe gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball y’abagabo n’abagore, yamaze gutangaza ko atagikomeje izo nshingano.
Amakuru y’isezera rye yemejwe na Perezida wa NPC Rwanda, Bizimana Dominique, mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026.
Yasobanuye ko uyu mutoza yamaze gutanga ibaruwa asezera ku mirimo ye, agaragaza ko yafashe iki cyemezo kubera impamvu ze bwite.
Ibi bibaye mu gihe hasigaye amezi atatu gusa ngo ayo makipe yitabire Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera mu mujyi wa Hangzhou mu gihugu cy’Ubushinwa kuva tariki ya 10 kugeza kuya 17 Nyakanga 2026.
Ubuyobozi bw’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda bwatangaje ko imyiteguro y’amakipe y’Igihugu idahagaze. Abari bamwungirije bazakomeza kuyatoza mu gihe hagishakishwa undi mutoza ushobora gusimbura uyu wavuye ku kazi.
Perezida wa NPC Rwanda yavuze ko ikipe y’Igihugu idashobora guhagarara kubera umuntu umwe, ashimangira ko hari abatoza bungirije bafite ubushobozi bwo gukomeza akazi ko kwitegura irushanwa ryo ku rwego rw’Isi.
Dr. Mosaad Elaiuty yari amaze igihe akorana n’u Rwanda. Mu 2025 yari aherutse kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’akazi ke kagaragaye mu guteza imbere Sitting Volleyball. Iyi yari inshuro ye ya gatatu atoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda kuva mu 2023, nyuma y’izindi nshuro ebyiri hagati ya 2019 na 2022.
Mu gihe yari amaze atoza aya makipe, u Rwanda rwageze ku rwego rushimishije mu mikino ya Sitting Volleyball ku mugabane wa Afurika no ku Isi. Ikipe y’abagore iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, mu gihe iy’abagabo iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Egypt.
Ku rwego mpuzamahanga, ikipe y’abagore y’u Rwanda iri ku mwanya wa munani ku Isi, mu gihe iy’abagabo iri ku mwanya wa 16.
INKURU YA TETA Sandra
