Impamvu u Bwongereza bwagabanyije inkunga bwahaga ibihugu by’Afurika birimo u Rwanda


Kuva muri uyu mwaka, inkunga Leta y’u Bwongereza yageneraga u Rwanda n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, yaragabanutse cyane, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu byagabanyirijwe inkunga byagenerwaga.

Ingingo y’inkunga iki gihugu gitanga mu mahanga yakomeje kutavugwaho rumwe, aho bamwe mu baturage n’abadepite b’u Bwongereza bakunze kuvuga ko inkunga itangwa iturutse mu misoro yabo idahindura ibintu mu bihugu yatanzwemo, bigaterwa n’uko ibibazo by’ubukene muri ibyo bihugu bigirwamo uruhare na ruswa ndetse n’imiyoborere mibi, kandi ibyo bibazo bitavurwa n’amafaranga.

Icyakora ku rundi ruhande, abashyigikiye itangwa ry’inkunga bavuga ko zagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’ibihugu birimo n’ibyakoronijwe n’icyo gihugu, kandi bikanagira ingaruka ku bukungu bw’u Bwongereza kuko bwabonye amasoko n’abafatanyabikorwa bashya.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, u Bwongereza ni cyo gihugu cya kabiri ku Isi cyatangaga inkunga nyinshi ugereranyije n’umusaruro kibona, aho cyashoraga 0.7% by’inyungu yacyo mu bikorwa byo gutera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, inyuma y’u Budage.

Icyakora kuva muri uyu mwaka, iki gihugu cyagabanyije umutungo cyashoraga mu gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, iva kuri 0.7% by’inyungu y’igihugu, igera kuri 0.5%. Iri gabanuka rifite agaciro ka miliyari 6.5$, aho inkunga zizakoreshwa ari miliyari 13.6$ muri uyu mwaka, zivuye kuri miliyari zirenga 19$ mu mwaka ushize.

Iki cyemezo kizagira ingaruka ku bihugu 102 mu 136 biterwa inkunga n’u Bwongereza, kuko iyo bigenerwa izagabanywa. Icyakora u Bwongereza buracyari mu bihugu bikoresha igice kinini cy’inyungu yabyo mu gufasha ibindi bihugu, kuko ibihugu nka Australie, Canada n’u Buyapani bikoresha 0.3%, u Butaliya bugakoresha 0.2% mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha 0.17%.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko igabanuka ry’inkunga u Bwongereza bugenera amahanga zatewe n’ihungabana ry’ubukungu bw’icyo gihugu, ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Hari impinduka zabaye mu Bwongereza bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ntabwo Covid-19 yagize ingaruka ku gihugu kimwe cyangwa bibiri, ni icyorezo mpuzamahanga cyagize ingaruka ku bukungu bw’Isi, ni yo mpamvu n’uburyo bwo guhangana n’iki kibazo ari rusange. Kuri twe ibi bisobanuye ko habayeho kugabanya ingengo y’imari tugenera imishinga y’iterambere ku rwego mpuzamahanga. Ibi ntabwo byabaye mu Rwanda gusa, byabaye ku rwego mpuzamahanga.”

Igabanywa ry’inkunga z’u Bwongereza zageze ku Rwanda

U Rwanda ruri mu bihugu 102 byagabanyirijwe inkunga n’u Bwongereza, kandi iki gihugu kikaba gisanzwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda. Mu 2018, u Bwongereza bwari bwateye u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 87$.

Muri rusange iki gihugu kimaze gutera u Rwanda inkunga igera kuri miliyari 1.3$ mu myaka 20 ishize, yashowe mu bikorwa by’iterambere ndetse igafasha u Rwanda kuvana abaturage miliyoni ebyiri mu bukene bukabije.

Ambasaderi Daair yavuze ko nubwo inkunga u Bwongereza bugenera u Rwanda yagabanutse, ibikorwa by’ingenzi birimo uburezi, guhanga imirimo, ubuhinzi, guteza imbere ubucuruzi ndetse no guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, bizakomeza.

Yavuze ko nyuma y’uko iyi nkunga igabanyijwe, Leta ye yicaranye na Leta y’u Rwanda mu kugena ibikorwa by’ingenzi bizakomeza gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “Icyo twakoze hano, ni uko twarebye imishinga yari ikenewemo inkunga cyane [kurusha indi], aba ari ho dushyira amafaranga menshi. Muri uyu mwaka twashyize imbaraga mu burezi, twanashyize imbaraga mu bijyanye no gufasha abaturage bari mu kaga, aho tubagenera inkunga y’amafaranga. Ariko dukomeje gutera inkunga indi mishinga irimo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere. Nubwo habayeho kugabanya inkunga, ariko inzego z’ingenzi twakomeje kuzitera inkunga.”

Urwego rw’uburezi ni rumwe mu ziterwa inkunga ifatika na Leta y’u Bwongereza, aho mu 2018, uru rwego rwashowemo miliyoni 18$ atanzwe na Leta y’u Bwongereza. Mu 2019, nabwo iki gihugu cyagize uruhare mu ikorwa ry’ibitabo miliyoni 3.8 byakoreshejwe mu kwigisha abana bo mu mashuri abanza.

Uretse uburezi, u Bwongereza bwanagize uruhare mu iterambere ry’inzego zirimo ubuhinzi, iterambere ry’abaturage n’ibindi bitandukanye.

Ambasaderi Daair yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu bijyanye no gukoresha inkunga rugenerwa n’amahanga.

Ati “U Rwanda rwakomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza mu bijyanye no kubaka iterambere rirambye, dufitanye umubano mwiza, ni igihugu gisobanura neza uburyo gikoresha inkunga, ku buryo dushobora kwereka Abongereza uburyo amafaranga yaturutse mu misoro yabo yakoreshejwe n’uburyo yabyajwe umusaruro. Ndizera ko bizakomeza kugenda gutya mu myaka iri imbere.”

Muri uyu mwaka w’ingengo w’imari izaba ingana na miliyari 3.807 Frw, 67% angana na miliyari 2.543,3 Frw akomoka mu mutungo w’imbere mu gihugu, ni ukuvuga mu misoro ahanini. Inkunga z’amahanga ni miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 651,5 Frw angana na 17%.

 

 

Source:igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment