RMC iraburira abatangaza inkuru zo kwiyahura bitari kinyamwuga


Mu itangazo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kanama 2021, yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’uburyo inkuru zijjyanye no kwiyahura ziri gutangazwa muri iyi minsi, iboneraho kwibutsa umunyamakuru ko agomba kwitwararika mu gihe atangaza inkuru zijyanye n’igikorwa cyo kwiyahura.

Abanyamakuru bibukijwe ko igihe bakora inkuru zijyanye n’abiyahuye bagomba kwirinda gutoneka imiryango yabo kandi bakitondera amafoto aherekeza izo nkuru.

Iti “Umunyamakuru afite inshingano zo kwirinda gutoneka imiryango ifite uwabo wiyahuye, ibi bikajyana no kugira ubwitonzi mu gihe hagaragazwa amafoto n’umwirondoro by’uwiyahuye mu nkuru. Umunyamakuru agomba kwibaza niba koko amakuru agiye gutangaza afitiye rubanda akamaro.”

RMC yasabye abanyamakuru ko mu nkuru bakora bajya bashyiramo n’ingingo zisobanurira abaturage byinshi ku kwiyahura birimo n’ibimenyetso biranga ushobora kuba afite ikibazo cyatuma yiyahura.

Iti “Ni byiza ko abaturage basobanurirwa ibimenyetso bishobora gutera umuntu kwiyahura, bakerekwa uburyo bakwitwara n’uwo bagana mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego wo kwivutsa ubuzima.”

“Inkuru zijyanye no kwiyahura iyo zitangajwe neza bifasha rubanda kumenya uburyo barwanya ibitekerezo bibasunikira ku gikorwa cyo kwiyahura bakongera n’ubumenyi bw’uburyo bakumira iyo myumvire.”

Ikindi abanyamakuru basabwe kwigengeseraho ni ikijyanye “no gutangaza imyirondoro y’uwiyahuye mu buryo ubwo ari bwo bwose” kuko “atari ubunyamwuga ku munyamakuru cyeretse iyo bifitiye inyungu zikomeye rubanda.”

Abanyarwanda bose muri rusange basabwa kwirinda gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’uwiyahuye, ahubwo bagahamagara Polisi y’u Rwanda kuri nimero itishyurwa 112 cyangwa bakayandikira ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye.

 

 

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment