Umwongereza witwa Chris Obi wamenyekanye muri Filimi yitwa Star Trek yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa n’abanyeshuli batandatu yigishaga isomo rya “Drama”ko yabasambanyaga abandi akabakorakora.
Byavuzwe ko uyu mwarimu Chris Obi yahohoteye aba bana yigishaga ubwo yakiniraga imikino y’urukundo ku myanya yabo y’ibanga.
Uyu mugabo wahoze ari umwarimu wa Drama,yashukaga aba bana ababeshya ko bari gushyira mu bikorwa amasomo yabaga yabigishije ku gukina ikinamico.
Chris Obi ubusanzwe amazina ye nyakuri witwa Christopher Ogugua yasambanyije umukobwa umwe abandi 5 abakorakorakora ku myanya y’ibanga.
Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ inzego z’ ubutabera,Chris Obi yarekuwe gusa agiye gukomeza gukorwaho iperereza cyane ko we ahakana ibyo aregwa.
Uyu mugabo usigaye abarizwa muri Hollywood, yafungiwe ahitwa Heathrow ubwo yari mu ndege avuye Los Angles.
Ibi byaha ashinjwa yabikoze hagati ya 2012 na Kanama umwaka ushize wa 2018,ubwo yari umwarimu wa drama ku ishuri ryo mu Bwongereza rifite amashami muri koreje ya Kensingtonna n’ iya Chelsea.
Uyu mugabo yakinnye mu zindi filimi zirimo Snow White and the Huntsman, Ghost in the Shell, The Counsellor na The Call Up.
IHIRWE Chriss