“Dukwiriye kubaha abacu tubashyingura mu cyubahiro” – Dr. Bizimana


Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 260 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwibutso rwa Rusiga, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yongeye gusaba abatuye akarere ka Rulindo n’abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka, kugira ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro.

Ni umuhango waranzwe no kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi batarabona aho baruhukira mu mahoro. Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri ibihumbi 6,437, rukaba ruherereye mu murenge wa Rusiga, hakaba hari gukorwa gahunda n’imyiteguro izatuma ruba urwibutso rw’akarere ka Rulindo.

Muri uyu muhango, Minisitiri Bizimana yagarutse ku kibazo cy’abantu bagifite amakuru y’ahiciwe Abatutsi ariko bakicecekera. Yavuze ko gutinda gutanga ayo makuru bitinza ubutabera, ndetse bakima uburenganzira imiryango y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bwo gushyingura ababo mu cyubahiro.

Ati: “Hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ntabwo bikwiriye ko hakiri abanyarwanda bagisaba uburenganzira bwo gushyingura ababo. Turacyakenera amakuru, kugira ngo na bo bagire amahoro aho bari, n’imiryango yabo iruhuke.”

Yongeyeho ko ubumwe n’ubwiyunge bikwiye gusigasirwa kandi bigashingira ku kuri no kwemera amakosa. Yashimye imiryango yemeye gutanga imbabazi n’abemeye ko imibiri y’ababo yimurirwa mu nzibutso zubakiwe ishema n’icyubahiro, asaba n’abandi gutinyuka bakavuga ukuri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yihanganishije imiryango yabuze ababo, anibutsa abaturage ko kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ikomeye ya buri wese.

Ati: “Tugomba guhagurukira rimwe tukamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, tukarushaho guharanira amahoro arambye n’ubwiyunge nyabwo. Kwibuka ni uguhangana n’ibihe bibi byahise, tukubaka ejo hazaza hubakiye ku kuri.”

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment