Diamond akomeje kwerekana ko ari umuhanzi ukunzwe


Tariki 16 Kanama 2019 mbere y’amasaha make gusa ngo aze gutaramira mu Rwanda Diamond byitezwe ko azabanza gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gitaramo gihenze kizitabirwa n’abifite, iki gitaramo cya Diamond i Bujumbura kukinjiramo bizaba ari amafaranga y’Uburundi 50000 mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro yo bizaba ari 6500 by’amafaranga y’Uburundi. Ushyize mu manyarwanda itike ya make izaba igura arenga gato 15000frw mu gihe iyi ya menshi nayo irenga 20000frw.

Uyu muhanzi waherukaga i Burundi mu gitaramo yakoze tariki 28 Nyakanga 2019, cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru kigasozwa n’imvururu za benshi bashakaga kwegera urubyiniro yari ahagazeho azaba asubiye i Burundi mu gihe mu masaha make azaba amanuka I Kigali aho azataramira tariki 17 Kanama 2019 hasozwa ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Igitaramo Diamond agiye gukorera mu Rwanda itike yacyo izaba ikubwe inshuro eshatu n’icyo agiye kubanza gukorera mu Burundi

Diamond yatumiwe mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo abahanzi batandukanye ariko umuhanzi mukuru watumiwe ni Diamond uzafatanya n’abanyarwanda barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody,Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Byitezwe ko iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment