Mu myiteguro ya BAL 2025, ikipe ya APR BBC yagize kirogoya

Imyiteguro yo kwitabira BAL 2025 ku ikipe ya APR BBC, ikomeje gukomwa mu nkokora nyuma y’aho abakinnyi bayo bakomeye bagiriye imvune ikomeye mu mukino uheruka. Abo bakinnye bateje ikibazo mu myiteguro y’iyi kipe ni Shema Osborn na Nobel Boungou Colo bagiriye imvune zikomeye mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shema ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe yiIgihugu ndetse na Nobel kuko ni umwe mu bakinnyi bashya Ikipe ya APR yaguze mu rwego rwo guha imbaraga iyi kipe bitegura amarushanwa…

SOMA INKURU

Rwanda : Haratabarizwa uducurama turi mu nzira zo gicika

Muri parike ya Nyungwe habonetse ubwoko bw’uducurama buzwi nka “Rhinolophus hilli”, hakaba hasabwe ko hashyirwaho gahunda yo kubungabunga utu ducurama aho tugaragara hose mu gihugu kuko turi mu bwoko bw’uturi mu nzira zo gucika. Ibi bikaba byatangajwe n’abashakashatsi ndetse banemeje ko ari ku nshuro ya mbere habonetse  muri parike ya Nyungwe ubundi bwoko bwa “Damara Wolly” bwari bwabonetse mu 1981. Kugeza ubu mu Rwanda hakaba hamaze kuboneka uduce 80 turimo uducurama two mu bwoko bunyuranye. Abashakashatsi bagaragaza ko uducurama dufite akamaro kanini cyane kuko turya udukoko, tugafasha no mu kubangurira…

SOMA INKURU

Umuburo ku bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bitwaje ibisubizo by’ako kanya!

Ni kenshi habaho ubukangurambaga bwo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo buri muntu amenye uko ahagaze, ariko ibisubizo bitangwa ako kanya bigaragaza ko umuntu atanduye ndetse n’uwo bari kumwe. ntibikwiriye kuba imbarutso yo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ibi bikaba bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, kiburira buri wese bitewe n’imiterere n’uburyo virusi itera SIDA yandura. Dr Ikuzo Baslile, umuyobozi w’ishami rirwanya SIDA muri RBC, yaburiye abantu bose bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bizeye ibisubizo baba babonye nyuma yo kwipima (Rapid test) cyangwa kwipimisha, kuko hari igihe babona ibisubizo byaba intandaro…

SOMA INKURU

Rwanda: Ubucucike mu mashuri butiza umurindi ubusumbane mu burezi

Iyo unyarukiye mu bigo by’amashuri bya leta hirya no hino mu Rwanda, usanga abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe, umubare ukubye kabiri uwo amabwiriza agena. Ni mu gihe mu mashuri yigenga yo hafi aho usanga ihame ari ukutarenza abanyeshuri 30 mu cyumba. Ubwo bucucike bukomeje gutiza umurindi ubusumbane mu burezi mu Rwanda. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko amabwiriza agena ko nibura icyumba kimwe cy’ishuri kigenewe abana 46, nyamara ubucucike busa nk’ubwashinze imizi mu burezi bw’u Rwanda, dore ko na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko…

SOMA INKURU

Kanye West mu nkiko ashinjwa ubujura bw’ibihangano

Umuririmbyi ukomoka mu Budage Alice Merton, yareze icyamamare Kanye West amushinja kwiba igice cy’indirimbo ye “Blindside” atabisabiye uburenganzira mu ndirimbo yise “Gun to My Head”, yakoranye na Ty Dolla $ign na Kid Cudi. Ariko muri Gashyantare 2024, Kanye West yanyuze kuri BMG Rights Management asaba uburenganzira bwo gukoresha iyo ndirimbo, ariko Merton arabyanga. BMG yaramwandikiye imubaza impamvu yanze, maze undi asubiza ko atemera imyumvire ya Kanye West, aribwo yeruye atangaza ko atakwemera gukorana n’umuntu ukomeje gukoresha amagambo arwanya Abayahudi ndetse no gukwirakwiza ivangura. Merton, uba mu Budage, afite imiryango yarokotse…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwitwara nabi imbere y’abafana, Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi “FIFA” ikipe y’u Rwanda “Amavubi” mu mwaka ushize Ukuboza yari ku mwanya w’i 124, ariko nyuma y’imikino 2 yakiniye iwayo igatsindwa ndetse ikananganya bishobora kuyisubiza inyuma ku myanya 6 ikaba yakwisanga ku mwanya w’i130. Ibi bikaba byaturutse ku mukino yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 hamwe no kunganya n’ikipe ya Lesotho igitego 1-1 mu mikino yo gushaka igikombe cy’isi, bikaba byaratumye amavubi atakaza amanota 7. Uretse ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, muri Afurika andi makipe ataritwaye neza muri iyi mikino harimo ri Guinée-Bissau yatakaje imyanya…

SOMA INKURU

Bugesera: Batewe ishema no kuzahagararira igihugu mu marushanwa ya “PISA”

Bamwe mubanyeshuri bo mu bigo bitandukanye  byatoranyijwe kuzakora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya “PISA” 2025, bavuga ko batewe ishema no kuzisanga mu bazajya guhatana muri aya marushanwa izitabirwa n’bihugu 91 byo hirya no hino ku isi. Isuzumabumenyi rya “PISA” (Program for International Student Assessment), risanzwe ritegurwa buri myaka 3 kuva muri 2000, rikaba ryarashyizweho  n’umuryango mpuzamahanga witwa “OECD”, uvugurura politiki z’Ubukungu n’Imibereho y’abaturage. Bamwe mu banyeshuri biga mu kigo cy’ishuri cya Maranyundo girls School bavuga ko ayo masomo azakorerwamo isuzuma mpuzamahanga rya “PISA”2025 basanzwe bayatsinda neza, kandi ko biteguye kuzahesha igihungu ishema…

SOMA INKURU

Ubukangurambaga ku isuzumabumenyi mpuzamahanga “PISA” burakomeje

Kuva tariki 17 Werurwe 2025, ubukangurambaga kuri “PISA” burakomeje hirya no hino mu Rwanda, abakozi ba NESA bakaba bakomeje kuzenguruka mu bigo byatoranyijwe bizitabira iri rushanwa  basobanura byimbitse ibijyanye naryo ari nako basubiza ibibazo binyuranye babazwa n’abana bari mu cyiciro cyirebwa n’iri suzuma. Kuri uyu wa gatatu tariki 192025, ubu bukangurambaga bwakomereje mu karere ka Bugesera,  ku ikubitiro hakaba hasuwe  Maranyundo Girls School, akaba ari rimwe mu mashuri 7 yo muri Bugesera azitabira “PISA”. Abanyeshuri bagaragaje amatsiko menshi kuri iri suzuma ari nako babaza byinshi. Mu matsiko menshi, umunyeshuri wo…

SOMA INKURU

Isuzuma “PISA” ryitezweho byinshi mu kunoza ireme ry’uburezi ry’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Werurwe 2025,nibwo hatangirijwe ku rwego rw’igihugu igikorwa cyo kumenyekanisha ndetse no kwitegura isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri PISA ( Programme for International Student Assessment) ryiganjemo ibihugu by’Amerika n’Uburayi, kikaba cyatangirijwe mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro ku ishuri rya EFOTEC/ESI KANOMBE. Iri suzuma rikaba rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho rizakorwa guhera tariki 28 Mata 2025. Isuzuma “PISA” ryitabirwa n’ibihugu 91 byo hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, ryitabirwa n’abana bafite imyaka 15 kugeza ku bafite…

SOMA INKURU

Ese amadini yibona muri gahunda yo kurwanya inda ziterwa abangavu?

Mu Rwanda imibare y’abangavu basambanywa bikabaviramo gutwara inda, ikomeje kurushaho kwiyongera n’ubwo inzego za Leta ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta hamwe n’amadini n’amatorere biyemeje gushyira hamwe mu kuzikumira, haracyavugwa amadini atabyibonamo. Nubwo iki kibazo cyahagurukiwe hari abayobora amadini n’amatorero bakigenda biguru ntege mu gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’imwe mu zakoreshwa mu kwirinda inda ziterwa abangavu. Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bavuga ko kwigisha ingingo y’imyororokere mu nsengero bose batabyumva kimwe ariko ngo bashyizeho uburyo ikiciro cy’urubyiruko cyabyigishwa. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee avuga ko u…

SOMA INKURU