Kuva17 kugeza 31 Werurwe 2025, ubukangurambaga kuri “PISA” burakomeje hirya no hino mu Rwanda, abakozi ba NESA bakaba bakomeje kuzenguruka mu bigo byatoranyijwe bizitabira iri rushanwa basobanura byimbitse ibijyanye naryo ari nako basubiza ibibazo binyuranye babazwa n’abana bari mu cyiciro cyirebwa n’iri suzuma.
Kuri uyu wa gatatu tariki 192025, ubu bukangurambaga bwakomereje mu karere ka Bugesera, ku ikubitiro hakaba hasuwe Maranyundo Girls School, akaba ari rimwe mu mashuri 7 yo muri Bugesera azitabira “PISA”.
Abanyeshuri bagaragaje amatsiko menshi kuri iri suzuma ari nako babaza byinshi.
Mu matsiko menshi, umunyeshuri wo muri Maranyundo Girls School, yabajije abakozi ba NESA ati: “Umunyeshuri aramutse atoranyijwe mu bana 35 bazakora PISA, ni itegeko kuyikora?
Uhagarariye NESA mu karere ka Bugesera, Murangwa George, yamusubije ati: “Tugomba kugira ubushake, tukaba intore tugaserukira igihugu cyacu, kuko bigomba gukorwa nta gahato kandi abatoranyijwe bagaharanira guhagararira igihugu cyacu neza.”
Hirwa Teta Kenny Loxane, umunyeshuri wo muri Maranyundo Girls School, atangaza ko nyuma yo gusobanukirwa bihagije ibijyanye na “PISA”, agiye guhera uyu munsi ashyira imbaraga mu masomo azakorwa, akaba anemeza ko nubundi asanzwe ayatsinda neza kandi bitamugoye.
Ati: “Nsanzwe ntsinda amasomo yose, rero iri suzuma bumenyi rya “PISA” niteguye kuritsinda, nubwo twese tutari ku rwego rumwe by’umwihariko mu ndimi kuko usanga abana bo mu cyaro bafite imbogamizi mu kumva indimi.”
Umuyobozi wungirije, ushinzwe amasomo muri Maranyundo Girls School, Udahemuka Audace, atangaza ko ari amahirwe akomeye kuba iri shuri ryaratoranyijwe mu mashuri azahagararira u Rwanda muri “PISA”, avuga ko bagomba kwitegura.
Ati: “ Birumvikana ko tugomba kwitegura, kugira ngo abana bazaduhagararira ndetse bahagarariye n’igihugu bazabitsinde. Ku bufatanye na NESA tuzategura isuzuma ribanziriza “PISA” y’ariya masomo atatu azakorwa, kandi dusanzwe tumenyereye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga cyane cyane ay’imibare, nkaba ntekereza ko tuzabitsinda”.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Bugesera, Gashumba Jacques atangaza ko ku bufatanye na NESA bari gushishikariza abanyeshuri bari mu cyiciro cy’abazakora “PISA” kwitegura neza iri suzuma bumenyi mpuzamahanga, kuko bizafasha abana kurushaho gutera imbere mu bumenyi.
Ati: “Twakoranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri tubafasha kumva neza “PISA” ndetse n’abayobozi b’abarimu, hari n’isuzuma rizakorwa ryo kwitegura “PISA” mu bigo 7 bizaryitabira, bityo bizadufasha kumenya uko abanyeshuri bahagaze ndetse n’uko biteguye iri suzuma mpuzamahanga”.
Uyu muyobozi atangaza ko akarere ka Bugesera gasanzwe kaza ku isonga mu kugira ibigo bitsindisha ku rwego rw’igihugu akaba yizeye ko na ririya suzuma bumenyi mpuzamahanga bazaritsinda.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane