Malariya ni indwara ikomeye cyane mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rudasigaye, aho ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima by’umwihariko ababyeyi batwite n’ubuzima bw’uwo atwite kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo. Ingaruka zinyuranye za malariya mu gihe yibasiye umugore utwite Malariya ku mugore utwite ishobora kumutera ibibazo bikomeye, birimo kubura amaraso kuko iyi ndwara itera gusenyuka k’uturemangingo tw’amaraso bigatuma umugore abura amaraso bikaba byateza umunaniro ukabije, gucika integer ndetse n’ikibazo cyo kubura umwuka. Malariya yibasira ubwonko nayo ni ubwoko bukomeye bwa malariya bushobora gutera ibibazo by’ubwonko, harimo no…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Rayon Sports yahanwe: Izakina imikino isoza shampiyona nta bafana
Nyuma y’imvururu zavutse mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye Rayon Sports igihano gikomeye: kutongera gukinira imbere y’abafana bayo mu mikino ibiri ya nyuma y’uyu mwaka w’imikino. Ibi byemezo byafashwe ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, mu nama idasanzwe yateranye kuri FERWAFA binyuze muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa. Hakoreshejwe ingingo ya 21 y’amategeko agenga shampiyona, yasuzumye imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports yagaragaye nk’itemewe, maze hafatwa icyemezo ko iyi kipe izakina nta bafana mu mikino ibiri isigaye.…
SOMA INKURUIcyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri mu igeragezwa- Ubushakashatsi
Urukingo rwa virusi itera SIDA rumaze iminsi ruri mu igeragezwa mu bihugu binyuranye n’u Rwanda rurimo, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo rutewe umuntu rukangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri bityo rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya iyi virusi. Uru rukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika. Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, yatanze icyizere…
SOMA INKURUNubwo yishimiwe bikomewe n’abafana, harimo uwamukoreye agashya
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza The Ben ari kuririmba indirimbo yahimbiye umugore we, Pamella True Love, bitunguranye isutiye y’umutuku imunyura hejuru, iturutse ku ruhande rwarimo abafana be bari bamukikije ubwo yaririmbaga. Ibi bikaba byabereye mu gitaramo cyavugishije benshi ndetse cyanitabiriwe cyane, cyabereye i Kampala kuri Serena Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye nka Kevin Kade na Elemen hamwe n’abo muri Uganda nka Karole Kasita, Warafik Muzik na Rema Namakula. Nubwo byamugendekeye gutya, The Ben yakomeje kuririmbira abafana be, gusa ntiyigeze anyura hejuru y’uyu…
SOMA INKURUImvururu muri shampiyona, imisifurire ya ruhago Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi
Ku munsi wa 28 wa Shampiyonay’u Rwanda, umukino wahuje Bugesera ari nayo yakiriye na Rayon Sports, wabaye udasanzwe nyuma y’aho ku munota wa 52 umukino wahagaze nyuma y’amakimbirane ikipe ya Rayon ishinja abasifuzi kuyiba, bikaba byaranabyaye igisa nk’imyigaragambyo ariko MINISPOC ikaba yatangaje ko iri gukurikirana iki kibazo. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu. Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje…
SOMA INKURUTuracyafite inzozi: Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA, bayimaranye imyaka irenga 20
Mu gihe benshi bagikeka ko kugira virusi itera SIDA ari iherezo ry’ubuzima, hari abanyarwanda batanga ubuhamya bw’uko bashobora kuyigira kandi bakabaho igihe kirekire, bagakomeza kubaho neza no kugera ku nzozi zabo. Ibanga ni uko benshi muri bo baba barayivumbuye hakiri kare, bitabira gahunda yo gufata imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakubahiriza inama bagirwa n’abaganga babakurikirana umunsi ku wundi kandi bakirinda kwiha akato ubwabo ndetse ntibanacibwe n’intege n’abashaka kukabaha. Ubuhamya bwa kubaka benshi “Namenye ko nanduye virusi itera SIDA, mu mwaka wa 2001, numva isi indangiriyeho” Mukamana Thérèse,…
SOMA INKURUU Bufaransa bwakuye akarenge mu bufasha bw’intambara bwageneraga Ukraine
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko igihugu cye kigeze aho kidashoboye kongera gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, kuko bwamaze kugera ku ntambwe ntarengwa mu byo bushobora gutanga. Mu kiganiro yahaye televiziyo TF1 ku wa Kabiri, Macron yavuze ko u Bufaransa bwashyize imbaraga nyinshi mu gushyigikira Ukraine kuva intambara yaterwa na Russia yatangira, ariko ko ubushobozi bw’igihugu bwe bugenda bugabanuka. Yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose. Nta kindi dushobora gukora tutisubijeho. Tugomba no kurengera inyungu n’umutekano wacu bwite.” Ibi bibaye mu gihe U Bufaransa buri mu bibazo by’ubukungu bikomeye: umwenda…
SOMA INKURUYasutse amarira imbere y’urukiko nyuma yo gushinjwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa Kabiri Tariki 5 Gicurasi, nibwo Turahirwa Moses wamenyekanye mu iby’imideli ubwo yashingaga inzu idoda ikanacuruza imyambaro “Moshions”, yitabye urukiko mu iburanisha ry’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akurikiranyweho ndetse akaba akinakorwa iperereza ku kuba yaranabicurizaga. Umushinjacyaha yagaragaje ko inyandiko y’abagenzacyaha bakoze iperereza no gufatwa yerekanye ko Turahirwa yafatanywe udupfunyika 13. Ku bijyanye no gutunda ibiyobyabwenge, umushinjacyaha yavuze ko bishimangirwa no kuba mu ibazwa rye, Moses yaremeye ko ibiyobyabwenge yafatanywe yabivagana muri Kenya akabinywa. Ku bijyanye no kubika ibiyobyabwenge bishimangirwa no kuba yaremeye ko yafatanywe urumogi, nubwo atemera ingano y’urwo…
SOMA INKURUYaba agiye guca agahigo ko kuba icyamamare kibyaye indahekana inshuro 3
Ubwo Rihanna n’umukunzi we ASAP Rocky batambukaga ku itapi mu birori by’imideli bya Met Gala, yifashe ku nda ye maze araseke, bifatwa nk’ibihishuye ko yaba agiye kwibaruka umwana wa 3. Mu mafoto abanyamakuru bamufotoye wabonaga ko afite inda nkuru, ndetse bahise bifuriza uyu muryango kuzabyara neza. Umuhungu wa mbere wabo witwa RZA yavutse muri Gicurasi 2022, naho murumuna we, Riot, avuka muri Kanama 2023. Rihanna, icyamamare muri muzika no mu bucuruzi yakunze gutangaza ko yifuza ko umwana we wa Gatatu yaba umukobwa nubwo yemeza uwo yabyara wese azamwishimira. …
SOMA INKURUIby’urubanza rw’umuraperi P.Diddy bikomeje kugorana
Umuraperi w’igihangage muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Sean Diddy Combs uzwi nka P. Diddy w’imyaka 55, ufungiye muri gereza ya Brooklyn ashinjwa ibyaha bijyanye no gusambanya abagore ku ngufu, akomeje gushakisha uburyo bunyuranye bwo kwiregura, kuri ubu akaa ageze ku kibazo cyo mu mutwe. Uyu muhanzi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, yazanye uburyo bushya bwo kwiregura, akaba yatangaje ko gusambanya abagore ku ngufu byari ingaruka zo kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge. Urubanza rw’uyu muraperi wabaye icyamamare cyane, ruzatangira kuwa 5 Gicurasi 2025, rukazabera…
SOMA INKURU