Ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi “FIFA” ikipe y’u Rwanda “Amavubi” mu mwaka ushize Ukuboza yari ku mwanya w’i 124, ariko nyuma y’imikino 2 yakiniye iwayo igatsindwa ndetse ikananganya bishobora kuyisubiza inyuma ku myanya 6 ikaba yakwisanga ku mwanya w’i130.
Ibi bikaba byaturutse ku mukino yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 hamwe no kunganya n’ikipe ya Lesotho igitego 1-1 mu mikino yo gushaka igikombe cy’isi, bikaba byaratumye amavubi atakaza amanota 7.
Uretse ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, muri Afurika andi makipe ataritwaye neza muri iyi mikino harimo ri Guinée-Bissau yatakaje imyanya 8 na Sao Tomé et Príncipe yatakaje 5 mu gihe mu bihugu byitwaye neza harimo Côte d’Ivoire, Gabon, Zimbabwe na Sierra Leone byazamutseho imyanya 5.
Urutonde ntakuka rwa FIFA ruzatangazwa kuya 2 Mata 2025, hakaba hizewe ko Argentine, u Bufaransa na Espagne bizaboneka mu bihigu 10 bya mbere.
INKURU YA TUYISHIME Eric
