Ni kenshi habaho ubukangurambaga bwo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo buri muntu amenye uko ahagaze, ariko ibisubizo bitangwa ako kanya bigaragaza ko umuntu atanduye ndetse n’uwo bari kumwe. ntibikwiriye kuba imbarutso yo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ibi bikaba bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, kiburira buri wese bitewe n’imiterere n’uburyo virusi itera SIDA yandura.
Dr Ikuzo Baslile, umuyobozi w’ishami rirwanya SIDA muri RBC, yaburiye abantu bose bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bizeye ibisubizo baba babonye nyuma yo kwipima (Rapid test) cyangwa kwipimisha, kuko hari igihe babona ibisubizo byaba intandaro yo kwanduzanya virusi itera SIDA mu buryo bwihuse.
Hari igihe ibisubizo byagushora mu kwandura mu buryo bwihuse…
Dr Ikuzo ati: « Mu bipimo bikoreshwa mu gupima virusi itera SIDA, harimo ibikoreshwa kwa muganga bifite ubushobozi bwo kubona ko umuntu yanduye nyuma y’iminsi 14 ayifite. Ubundi buryo bwo kwipima hakoreshejwe amaraso (check now test) nabwo bwerekana igisubizo nyacyo nyuma y’iminsi 14 umuntu yanduye, mu gihe uburyo bwo kwipima bukoreshwa mu kanwa (oraQuick) bwo bwerekana igisubizo nyacyo umaranye virusi itera SIDA nyuma y’ukwezi (iminsi 30), kuko mbere yaho iyi virusi ntiboneka, ibisubizo bikerekana ko umuntu atanduye cyangwa ikaba yakwerekana ko yanduye (positif) kandi nta virusi itera SIDA afite ahubwo ari izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ufite.
Dr Ikuzo atangaza ko hakigaragara urubyiruko rwipima virusi itera SIDA, rwabona ibisubizo byerekana ko nta virusi itera SIDA bafite, bakishora mu gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kandi mu by’ukuri umuntu yaranduye ahubwo ari no mu bihe byo kwanduza cyane, akaba ariyo mpamvu bakangurira abantu kutibagirwa gukoresha agakingirizo.
Bandujwe virusi itera SIDA bagendeye ku bipimo by’ako kanya
Uzabakiriho Nathan, umusore w’imyaka 27, utuye mu karere ka Kayonza atangaza uburyo yandujwemo virusi itera SIDA, bikabanza no kumuviramo ihungabana kuko ntiyiyumvishaga uburyo yanduriyemo.
Atangaza ko wandujwe n’umukobwa babanaga mu gipangu kimwe nyuma yo kwipima bombi bakoresheje uburyo bwo mu kanwa (oraQuick test), bagasanga bose ari bazima.
Ati : « Tukimara kwipima njye n’uwo mukobwa twasanze nta wanduye virusi itera SIDA, dore ko nari maze amezi agera kuri 4 nta mibonano mpuzabitsina nkora. Kuva ubwo twishoye mu gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, ariko nyuma y’aho naje kugira umukunzi ndetse twinjira mu mushinga wo kubana, tugiye kwa muganga kwipimisha nsanga naranduye, mbanza kwanga kwakira ibisubizo mvuga ko banyibeshyeho ndetse ntera amahane, ariko nyuma nibwo nasobanukiwe ko uburyo twakoresheje umuntu umaranye virusi itera SIDA, iminsi iri munsi ya 30 itagaragara ».
Uzabakiriho atangaza ko umukunzi we bahise batandukanira aho ndetse agira n’ihungabana rikomeye rimuviramo kuva mu kazi, umuryango umuha akato, ko ariko nyuma yaje kwiyakira ndetse akaba ari umuhamya wo kwigisha urubyiuko kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bagendeye ku bisubizo babonye nyuma yo kwipima hagati yabo.
Icyizanye Latifa, ni umukobwa w’imyaka 22, ukora mu kabari gafite amacumbi mu mujyi wa Kigali, atangaza ko yishoye mu buraya araruwe n’amafaranga abakiriya bamuhaga, ariko yiyemeza kuzajya arenzaho amafaranga yo kugura ibikoresho byo kwipima virusi itera SIDA, n’uwo bagiye kuryama udashaka gukoresha agakingirizo, kugira ngo atazandura, nyamara nta mahirwe yabigiriyemo.
Ati : « Namaze igihe kigera ku mwaka, nariyemeje kuryamana n’abagabo ntacyo nikanga kuko uwashakaga ko dukora nta gakingirizo hari amafaranga namucaga narengejeho ayo kugura udukoresho two kwipima. Ariko ntibyampiriye kuko abagera kuri 4 twaryamanye nta gakingirizo napimaga ngasanga nta wanduye virusi itera SIDA, harimo uwanteye inda, ngeze kwa muganga ngiye ku gipimo ntungurwa no gusanga naranduye virusi itera SIDA, nyuma y’ingamba zose nari nafashe. »
Icyizanye atangaza ko yumvise isi imurangiriyeho, yibaza uko yanduye nyuma y’ingamba zose yari yarafashe, ariko abwirwa n’abakora muri serivisi zita ndetse zikanakurikirana abanduye virusi itera SIDA, ko ibisubizo biboneka bituruka ku gihe uwayanduye ayimaranye.
Akaba aburira urubyiruko bagenzi be kutazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo, ngo dore ko abagabo benshi bakunda gushuka abakobwa bakiri bato bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bitwaje ko bipimye bombi bakabona ibisubizo byerekana ko nta wanduye virusi itera SIDA urimo, nyamara ibi bibicira ejo hazaza n’ubuzima
Umuburo ukomeje gutangwa cyane ku rubyiruko
Muramira Bernard, umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, akebura urubyiruko arwibutsa ko virusi itera SIDA ihari ntaho yagiye, ko mu gihe hari abo kwifata byananiye bakwitabira gukoresha ry’agakingirizo.
Ati: “Urubyiruko rwipimishe rumenye uko ruhagaze, ariko ntibirare ngo hagire ikibabuza gukoresha udukingirizo, cyane ko tuboneka ahantu hose ndetse dutangwa ku buntu yaba mu bigo nderabuzima ndetse ku bitaro.”
Dr Basile Ikuzo akebura abagendera ku bisubizo bya virusi itera SIDA by’ako kanya bakishora mu mibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.
Ati: « Test zose zerekana ko umuntu yanduye virusi itera SIDA mu minsi 14 byibuze, uretse uburyo bwa « PCR test » bushobora kubona ko umuntu yanduye virusi itera SIDA ku munsi nyirizina yanduriyeho. Bivuze ko ushobora kwipima cyangwa ukipimishiriza kwa muganga bakaguha igisubizo ko utanduye (negatif) kandi waranduye mu gihe utararenza iminsi 14, kandi aricyo gihe uyifite aba yanduza cyane kuko virusi itera SIDA iba iri kwikuba yiyongera mu maraso.
Dr Ikuzo akomeza agira ati : « Niba dufite abana benshi bari kwandura, bivuze ko no mu myaka 15-20 iri imbere, na babandi bakuru batakiri kwandura nabo bazaba baranduye, ari nako ba bana bakomeza kwandura, bikaba bizaba biteye inkeke akaba ari muri urwo rwego RBC ikomeje gukangurira abantu ikoreshwa ry’agakingirizo. »
Imibare iteye inkeke
Kuva ku myaka 15 kugeza kuri 29 niho hari ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, igitsina gore kikaba ari cyo kiri kwandura cyane kurusha igitsina gabo. Ubushakashatsi bwanagaraje ko icyiciro cy’abantu bakuru, abagabo ari bo benshi bafite virusi itera SIDA, kandi bakaba badakunda kwitabira gahunda yo kwipimisha cyane ko ari nabo bagira uruhare mu kwanduza urubyiruko virusi itera SIDA.
Byagaragaye kandi ko urubyiruko rw’igitsina gore ruri hagati y’myaka 10-24, mu ntara zinyuranye byagiye bigaragara ko bari kuri 1,5%, wagereranya n’ibindi byiciro binyuranye byagiye byipimisha usanga umubare uri hasi.
Abagera ku ibihumbi 230 nibo bafite virusi itera SIDA mu Rwanda, muri bo 97% bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, buri mwaka abagera ku ibihumbi 3200 bandura virusi itera SIDA umujyi wa Kigali n’Intara y’Ibirasirazuba haza ku isonga mu kugira umubare munini w’abandura virusi itera SIDA, abagera ku ibihumbi 2600 bahitanwa nayo buri mwaka, abana bari hagati ya 0 kugeza ku myaka 14 abafite virusi itera SIDA 80% bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, abari hagati y’imyaka 15-49 muri bo 2,7% bafite virusi itera SIDA, hakaba n’ibindi byiciro byibasirwa cyane harimo abakora uburaya muri bo 35% bafite virusi itera SIDA hamwe n’abagabo baryamana bahuje ibitsina muri 5,8% bafite virusi itera SIDA.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane
