Umuririmbyi ukomoka mu Budage Alice Merton, yareze icyamamare Kanye West amushinja kwiba igice cy’indirimbo ye “Blindside” atabisabiye uburenganzira mu ndirimbo yise “Gun to My Head”, yakoranye na Ty Dolla $ign na Kid Cudi.
Ariko muri Gashyantare 2024, Kanye West yanyuze kuri BMG Rights Management asaba uburenganzira bwo gukoresha iyo ndirimbo, ariko Merton arabyanga.
BMG yaramwandikiye imubaza impamvu yanze, maze undi asubiza ko atemera imyumvire ya Kanye West, aribwo yeruye atangaza ko atakwemera gukorana n’umuntu ukomeje gukoresha amagambo arwanya Abayahudi ndetse no gukwirakwiza ivangura.
Merton, uba mu Budage, afite imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, bityo kuba Kanye West avuga amagambo ashyigikira Hitler n’abanazi agaragaza ko ari ibintu byamubabaje cyane.
Merton avuga ko yanditse akanaririmba “Blindside” mu mwaka wa 2022, ariko yaje kumenya ko Kanye West yayikoresheje ubwo yumvaga indirimbo “Gun to My Head” iri kuri album ye ‘Vultures’ mu Ukuboza 2023.
Ubu ari gusaba indishyi z’akababaro ku ndirimbo ye yakoreshejwe nta burenganzira ndetse no kubera ibibazo yahuye na byo nyuma yo kwanga gukorana na Kanye West.
INKURU YA TETA Sandra
