Impinduka zitunguranye muri MTN Iwacu Muzika Festival

Amakuru aturuka mu bashinzwe gutegura ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, EAP (East African Promoters), avuga ko n’ubwo hari ubwumvikane bwa mbere n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo gusana ikibuga nyuma y’igitaramo, ibintu byaje guhinduka mu isuzuma ryabaye mu cyumweru gishize. Batunguwe no gusanga ibikorwa byo gusana iki kibuga byaratangiye mbere y’igihe, bituma bahita bafata icyemezo cyo kutakihagirira igitaramo, kuko nta handi hahari hari huzuye ibisabwa ngo cyimurirwe mu karere kamwe. Mu gushaka igisubizo kirambye kandi kidatuma ibikorwa bihungabana, EAP yahisemo kwimurira igitaramo mu Karere ka Muhanga, aho kizabera kuri…

SOMA INKURU

“Ils ont volé mon enfance”: Le poids silencieux des violences sexuelles sur les enfants au Rwanda

Musanze, Rwanda dans une salle exiguë d’un centre d’accueil pour enfants en détresse, Aline baisse les yeux, sa voix se brise. À 15 ans, elle porte un fardeau que peu pourraient imaginer. “J’avais 9 ans quand mon oncle a commencé à venir me voir la nuit. Je ne comprenais pas. Il disait que c’était normal, que je devais garder le silence.” Aujourd’hui, elle lutte contre des cauchemars persistants, une grossesse non désirée et une confiance en elle détruite. Le porte-parole du Bureau d’enquête du Rwanda (RIB), Dr Murangira B. Thierry,…

SOMA INKURU

Ubumuga ntibubuza kwesa imihigo: Uko Dr Betty na Ingabire Diane bihesheje agaciro mu kazi

Mu gihugu cy’u Rwanda, aho imibare yerekana ko 30% gusa by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi, hari bamwe barenze izo mbogamizi bakubaka izina rikomeye mu mirimo bakora. Nubwo bagihura n’imbogamizi zishingiye ku myumvire y’abaturage no ku nzitizi za tekinike, aba baturage b’intangarugero bagaragaza ko ubushake, ubwitange n’icyizere mu bushobozi bwabo ari byo byabagejeje aho bari uyu munsi. Muri iyi nkuru, turagaruka ku rugendo rwihariye rwa Dr Betty Mukarwego n’uwitwa Ingabire Diane bafite ubumuga ariko bagaragaza ko impano n’imbaraga bidashingira ku bice by’umubiri. Mu cyumba cy’ishuri cya Kaminuza y’u Rwanda,…

SOMA INKURU

Rubavu: Ntibafatwa nk’abandi, baratotezwa, intandaro y’ipfunwe ribashora mu kwandura virusi itera SIDA

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, hari itsinda ry’abantu rikomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye zishyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’ikibazo kitavugwa kenshi: Ipfunwe n’akato bikorerwa ku baryamana bahuje igitsina bo mu karere ka Rubavu. Rubavu ni kamwe mu turere tw’ubukerarugendo ndetse kanegereye umupaka karangwamo urujya n’uruza. Ni umujyi ukomeye usangamo ba mukerarugendo baturuka imihanda yose banafite imico inyuranye. Muri iryo terambere harimo na serivise z’ubuzima ariko zivugwaho kuba intandaro yo kwiheza ku bantu baryamana bahuje igitsina, bigatuma bahitamo inzira…

SOMA INKURU

Biryoha akanya gato, bigasiga ubuzima mu kaga: Ingaruka z’ibiyobyabwenge ntizibarika

Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kubaka igihugu gifite imibereho myiza, hari igice cy’abaturage by’umwihariko urubyiruko cyugarijwe n’ingaruka zikomeye zituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ababikoresha babifata nk’inzira yo guhunga ibibazo by’ubuzima, agahinda, ubushomeri cyangwa ibikomere byo mu mutima, nyamara ibyishimo n’ituze biba iby’akanya gato bikurikirwa n’umwijima w’igihe kirekire. Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko ibiyobyabwenge, byaba urumogi, inzoga zivanze n’imiti, mugo n’ibindi bidasubiza ikibazo ahubwo birushaho kukiremereza. Ibyishimo by’ako kanya bihinduka ububabare bw’igihe kirekire. Uwo twahaye izina rya Mucyo w’imyaka 29, utuye mu karere ka Gasabo, avuga ko yatangiye kunywa urumogi…

SOMA INKURU

Abangavu bo muri Rubavu bishoye mu buraya baratabarizwa

Mu mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara abakobwa b’abangavu harimo n’abafite imyaka 13 bishora mu buraya, abenshi muri bo batangaza ko intandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari inzara, ubukene no kubura ababitaho, kugeza ubu bakaba bafite ibyago byinshi byo kwanduzwa virusi itera SIDA n’abagabo bababona nk’umuti. Nk’uko byemezwa na Ugiriwabo Xaverine, uhagarariye Koperative y’abakora uburaya ariko biyemeje kubureka, “Abiyemeje guhinduka Gisenyi”, atangaza ko bamwe muri abo bana bashorwa mu buraya n’imiryango yabo cyangwa bakabura uburyo bwo kubaho bakabukora ku giti cyabo, ariko bari mu kaga ko kwanduzwa virusi itera…

SOMA INKURU

Rubavu: Ubukerarugendo burakataje, ariko hadafashwe ingamba amwe mu macumbi yakwica bucece abayagana

Mu gace gakungahaye ku mutungo kamere, kagaragara nk’isoko y’ubukungu, kamwe mu turere tw’u Rwanda, kishimirwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko muri iyo shusho itatse icyizere, Rubavu iracyafite ikibazo kidakumiriwe vuba cyarangiza bucece ubuzima bw’abahasohokera n’abahatuye. Ikibazo nyiri zina gishingiye ku “AGAKINGIRIZO” nk’imwe mu nkingi za mwamba mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Mu mujyi wa Rubavu habera ibirori bitandukanye, ubwiza nyaburanga buganwa n’abaturutse imihanda inyuranye, amajwi y’imodoka n’umuziki byiganjemo, ba mukerarugendo baza mu matsinda. Ariko mu byumba birenga 2,000 by’amacumbi aboneka muri uyu mujyi, hari igikenewe…

SOMA INKURU

Kivu Beach Festival 2025: Impeshyi y’ibyishimo, ubukerarugendo n’iterambere ku nkengero z’i Kivu

Impeshyi ya 2025 izasiga amateka atazibagirana ku batuye ndetse n’abasura Intara y’Iburengerazuba, binyuze muri Kivu Beach Expo & Festival, iserukiramuco rikomeye rizazenguruka uturere dutanu dukora ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Ni igikorwa cy’ubukerarugendo n’imurikabikorwa kizahuza ubusabane, umuco, ubucuruzi n’imyidagaduro guhera ku wa 3 Nyakanga kugeza ku wa 31 Kanama 2025. Iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba hamwe n’urugaga rw’abikorera. Rizatangirira i Rubavu ku mucanga wa Public Beach tariki ya 3 Nyakanga 2025 dore ko bizaba ari no mu bihe byiza by’ikiruhuko yaba ku banyeshuri ndetse n’abakozi,…

SOMA INKURU

Imwe mu myumvire ibangamira ikoreshwa ry’agakingirizo mu rubyiruko

Mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagikora ibishoboka byose bagamije kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA n’ubwandu bushya mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko baracyafite imyumvire icumbagira ku ikoreshwa ry’agakingirizo. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mijyi ndetse no mu cyaro, usanga hari abakibona ko gukoresha agakingirizo ari ugutandukira indangagaciro, abandi bakabona ko kugakoresha bihabanye no kuba ‘umukirisitu’. Isoni, iterabwoba n’inyigisho zidahagije zimwe mu mbogamizi Niyonsenga Clarisse, w’imyaka 22, utuye i Nyamirambo, avuga ko atigeze akoresha agakingirizo mu buzima bwe bwose bw’imibonano mpuzabitsina. Ati:“Nabitekereje rimwe, ariko nari mfite isoni zo kukagura. Numvaga ko…

SOMA INKURU

Kitoko aritegura gutaha: Zimwe muri gahunda ategura gukorera mu rwamubyaye

Kitoko Bibarwa Patrick, umwe mu bahanzi b’ibyamamare batangiye umuziki kuva mu myaka ya 2008, yatangaje icyemezo gikomeye cy’ubuzima: aratashye burundu nyuma y’imyaka isaga 12 yari amaze aba mu Bwongereza. Mu kiganiro gito ariko cyuje amarangamutima, Kitoko yavuze ko igihe kigeze ngo asubize igikundiro n’umwimerere by’umuziki we ku butaka bwamubyaye. Ati:“Maze igihe kinini ntekereza gutaha. Imyaka 12 ni myinshi. Nkumbuye iby’iwacu, nkumbuye gucurangira abanjye, kandi mfite imishinga yihariye nshaka kuhakorera.” Yari mu rugendo rw’amasomo n’iterambere bwite Kitoko yerekeje i Burayi mu 2013, asize ibihangano bikomeye byari byaramugize icyamamare harimo Ikiragi, Akamamyi…

SOMA INKURU