Mu gihe benshi bibwiraga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye burundu, hari ibimenyetso bigaragaza ko yongeye kwigaragaza mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Mu byumweru bitatu bishize, ibitaro bikuru bya Kigali (CHUK) hamwe n’ibigo nderabuzima byo mu ntara byatangiye kwakira abarwayi bafite ibimenyetso bya COVID-19, harimo inkorora, umuriro, umunaniro ukabije n’ibibazo byo guhumeka. Icyorezo cya COVID-19 cyongeye gutera impungenge mu Rwanda, ariko ntikiragera ku rwego rw’ihungabana rikomeye. Abaganga n’inzego z’ubuzima barakangurira abaturage kudacogora, kuko uko kwirinda no gukingirwa bigaragaza ko bishobora gutuma iyi ndwara idakwirakwira nk’uko byigeze kuba mbere. Ubuhamya bw’abayirwaye: “Numvaga…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Uburinganire si intambara y’abagabo n’abagore– Imwe mu myumvire ikibangamira ihame ry’ubwuzuzanye mu Rwanda
U Rwanda, kimwe mu bihugu byashyize imbere politiki ihamye y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, ariko haracyagaragara inzitizi zishingiye ku myumvire itariyo, zibuza abaturage kugera ku nyungu nyazo z’iri hame. Izi nzitizi ntizishingiye ku mategeko, ahubwo zigaragara cyane mu mitekerereze, imico n’imyumvire igiciriritse cyane cyane mu rugo. Imyumvire ikirimo urujijo… Mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze, twaganiriye na Mukamana Vestine, umugore w’imyaka 38, ufite abana bane, atangaza ko hakiri abagabo binangiye ku bijyanye n’ubwuzuzanye mu rugo. Yagize ati: “Nigeze kugerageza kubwira umugabo ko twafata icyemezo cyo kohereza umwana wacu w’umukobwa…
SOMA INKURURwanda: Abahinzi bishimira itegeko ryemera ikoreshwa rya “GMO” nk’inzira nshya kandi iboneye
Mu myaka ishize, mu Rwanda ubuhinzi bwahuraga n’ingaruka zikomeye z’indwara n’ibyonnyi. Imyumbati yibasirwaga na Kabore, ibirayi bikangizwa ku buryo bukomeye n’indwara bita “late blight”, abahinzi benshi bakabura kimwe cya kabiri cy’umusaruro. Ibi byashoye mu bihombo imiryango ibarirwa mu bihumbi, bigira n’ingaruka ku isoko ry’ibiribwa no ku bukungu bw’igihugu. Nyamara nubwo byari bimeze gutya, ibi bibazo bishobora kuba amateka, nyuma y’uko kuwa 21 Gashyantare 2024, u Rwanda rutangaje itegeko ryemeza ikoreshwa ry’imbuto zahinduwe mu buryo bwa siyansi (Genetically Modified Organisms “GMO”). Iri tegeko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta, rifatwa nk’intambwe ikomeye…
SOMA INKURUUmugore utwite aburirwa gufata ingamba zo kwirinda malariya n’ingaruka zayo
Malariya ni indwara ikomeye cyane mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rudasigaye, aho ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima by’umwihariko ababyeyi batwite n’ubuzima bw’uwo atwite kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo. Ingaruka zinyuranye za malariya mu gihe yibasiye umugore utwite Malariya ku mugore utwite ishobora kumutera ibibazo bikomeye, birimo kubura amaraso kuko iyi ndwara itera gusenyuka k’uturemangingo tw’amaraso bigatuma umugore abura amaraso bikaba byateza umunaniro ukabije, gucika integer ndetse n’ikibazo cyo kubura umwuka. Malariya yibasira ubwonko nayo ni ubwoko bukomeye bwa malariya bushobora gutera ibibazo by’ubwonko, harimo no…
SOMA INKURURayon Sports yahanwe: Izakina imikino isoza shampiyona nta bafana
Nyuma y’imvururu zavutse mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye Rayon Sports igihano gikomeye: kutongera gukinira imbere y’abafana bayo mu mikino ibiri ya nyuma y’uyu mwaka w’imikino. Ibi byemezo byafashwe ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025, mu nama idasanzwe yateranye kuri FERWAFA binyuze muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa. Hakoreshejwe ingingo ya 21 y’amategeko agenga shampiyona, yasuzumye imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports yagaragaye nk’itemewe, maze hafatwa icyemezo ko iyi kipe izakina nta bafana mu mikino ibiri isigaye.…
SOMA INKURUIcyizere ku rukingo rwa virusi itera SIDA ruri mu igeragezwa- Ubushakashatsi
Urukingo rwa virusi itera SIDA rumaze iminsi ruri mu igeragezwa mu bihugu binyuranye n’u Rwanda rurimo, ubushakashatsi bwerekanye ko iyo rutewe umuntu rukangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri bityo rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya iyi virusi. Uru rukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika. Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo, yatanze icyizere…
SOMA INKURUNubwo yishimiwe bikomewe n’abafana, harimo uwamukoreye agashya
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza The Ben ari kuririmba indirimbo yahimbiye umugore we, Pamella True Love, bitunguranye isutiye y’umutuku imunyura hejuru, iturutse ku ruhande rwarimo abafana be bari bamukikije ubwo yaririmbaga. Ibi bikaba byabereye mu gitaramo cyavugishije benshi ndetse cyanitabiriwe cyane, cyabereye i Kampala kuri Serena Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye nka Kevin Kade na Elemen hamwe n’abo muri Uganda nka Karole Kasita, Warafik Muzik na Rema Namakula. Nubwo byamugendekeye gutya, The Ben yakomeje kuririmbira abafana be, gusa ntiyigeze anyura hejuru y’uyu…
SOMA INKURUImvururu muri shampiyona, imisifurire ya ruhago Nyarwanda ikomeje kuvugisha benshi
Ku munsi wa 28 wa Shampiyonay’u Rwanda, umukino wahuje Bugesera ari nayo yakiriye na Rayon Sports, wabaye udasanzwe nyuma y’aho ku munota wa 52 umukino wahagaze nyuma y’amakimbirane ikipe ya Rayon ishinja abasifuzi kuyiba, bikaba byaranabyaye igisa nk’imyigaragambyo ariko MINISPOC ikaba yatangaje ko iri gukurikirana iki kibazo. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X yatangaje ko uru rwego rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu. Ati “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje…
SOMA INKURUTuracyafite inzozi: Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA, bayimaranye imyaka irenga 20
Mu gihe benshi bagikeka ko kugira virusi itera SIDA ari iherezo ry’ubuzima, hari abanyarwanda batanga ubuhamya bw’uko bashobora kuyigira kandi bakabaho igihe kirekire, bagakomeza kubaho neza no kugera ku nzozi zabo. Ibanga ni uko benshi muri bo baba barayivumbuye hakiri kare, bitabira gahunda yo gufata imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakubahiriza inama bagirwa n’abaganga babakurikirana umunsi ku wundi kandi bakirinda kwiha akato ubwabo ndetse ntibanacibwe n’intege n’abashaka kukabaha. Ubuhamya bwa kubaka benshi “Namenye ko nanduye virusi itera SIDA, mu mwaka wa 2001, numva isi indangiriyeho” Mukamana Thérèse,…
SOMA INKURUU Bufaransa bwakuye akarenge mu bufasha bw’intambara bwageneraga Ukraine
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko igihugu cye kigeze aho kidashoboye kongera gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine, kuko bwamaze kugera ku ntambwe ntarengwa mu byo bushobora gutanga. Mu kiganiro yahaye televiziyo TF1 ku wa Kabiri, Macron yavuze ko u Bufaransa bwashyize imbaraga nyinshi mu gushyigikira Ukraine kuva intambara yaterwa na Russia yatangira, ariko ko ubushobozi bw’igihugu bwe bugenda bugabanuka. Yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose. Nta kindi dushobora gukora tutisubijeho. Tugomba no kurengera inyungu n’umutekano wacu bwite.” Ibi bibaye mu gihe U Bufaransa buri mu bibazo by’ubukungu bikomeye: umwenda…
SOMA INKURU