Lionel Messi yongeye kugaragaza impano ye idasanzwe, afasha Inter Miami kubona intsinzi yayo ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, nyuma yo gutsinda FC Porto ibitego 2-1 mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukino wa kabiri w’iyi kipe muri Itsinda A, aho yaherukaga kunganya na Al Ahly 0-0, bikaba byari byongereye igitutu kuri Messi n’abandi bakinnyi be basabwaga intsinzi y’agaciro.
Ku ikubitiro FC Porto ku munota wa 8 yabonye penaliti nyuma y’ikosa rikorewe mu rubuga rw’amahina. Samu Aghehowa yayivanyemo igitego cyabaye nk’igitangira urugamba ku ruhande rwa Inter Miami.
Nyuma y’icyo gitego, Porto yakomeje kwiharira umupira, igice cya mbere cyose kirangira ari yo iri hejuru mu mikinire, aho Gabri Veiga yanyujije ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu, bigaragarira buri wese ko Inter Miami yari ku gitutu gikomeye.
Igice cya kabiri cyahinduye amateka, Inter Miami yagarutse ishaka itsinzi, ku munota wa 47, Telasco Segovia yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yahawe na Marcelo Weigandt, ibintu byahise bihindura icyerekezo cy’umukino.
Gusa nti byarangiye aho. Ku munota wa 54, Messi yakorewe ikosa hafi y’urubuga rw’amahina, ahabwa kufura “coup franc” yateye mu buryo bwa kinyamwuga, yohereza umupira mu rushundura, atsindira Inter Miami igitego cya kabiri cyemeje ubudahangarwa bwe mu ruhando mpuzamahanga.
Mu minota yakurikiyeho, Inter Miami yakomeje gusatira ishaka itsinzi, ariko Luis Suarez na Allende bananirwa gushyira umupira mu rushundura, amahirwe aboneka akabura gukoreshwa neza.
FC Porto yakoze impinduka mu minotanyuma y’umukino, ishaka kwishyura igitego cya kabiri, ariko ba myugariro ba Inter Miami bayobowe na Jordi Alba ntibayemerera amahirwe y’intsinzi.
Inter Miami iracyafite urugendo rukomeye
Uko ibintu bihagaze mu Itsinda A, Inter Miami yabonye amanota 4 kuri 6, ihita izamuka ku mwanya wa kabiri inyuma ya Palmeiras yo muri Brazil, yatsinze Al Ahly ibitego 2-0. FC Porto n’Al Ahly zo zifite ubusa.
Tariki ya 24 Kamena 2025, Inter Miami izisobanura na Palmeiras mu mukino uzaba ari nk’uw’ishiraniro, aho intsinzi izayemerera kugera muri 1/4 cy’irangiza.
Messi, nk’uko abyitwa n’abafana be, “umukiza wa Miami”, yongeye kwandika izina rye mu mateka. Ese azayobora ikipe ye kugeza ku gikombe?
INKURU YA TUYISHIME Eric
