Kitoko Bibarwa Patrick, umwe mu bahanzi b’ibyamamare batangiye umuziki kuva mu myaka ya 2008, yatangaje icyemezo gikomeye cy’ubuzima: aratashye burundu nyuma y’imyaka isaga 12 yari amaze aba mu Bwongereza.
Mu kiganiro gito ariko cyuje amarangamutima, Kitoko yavuze ko igihe kigeze ngo asubize igikundiro n’umwimerere by’umuziki we ku butaka bwamubyaye.
Ati:“Maze igihe kinini ntekereza gutaha. Imyaka 12 ni myinshi. Nkumbuye iby’iwacu, nkumbuye gucurangira abanjye, kandi mfite imishinga yihariye nshaka kuhakorera.”
Yari mu rugendo rw’amasomo n’iterambere bwite
Kitoko yerekeje i Burayi mu 2013, asize ibihangano bikomeye byari byaramugize icyamamare harimo Ikiragi, Akamamyi n’izindi zanyuze imitima y’abanyarwanda benshi.
Mu gihe yari mu mahanga, ntabwo yigeze areka umuziki, ariko yarawugabanyije mu gihe yitaga ku bindi bikorwa birimo amasomo. Yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licence) muri Politiki mu 2022 muri South Bank University, ubu akaba akomeje icyiciro cya gatatu (Master’s) muri London Metropolitan University.
Nubwo ibihangano bye bitari bikigaragara cyane mu Rwanda, Kitoko yakomeje gukora umuziki, ndetse muri iyi minsi arimo gusakaza indirimbo nshya yitwa “In Love”, igaragaza ko ubuhanzi bwe bukiri buzima.
Nubwo atatangaje itariki nyayo y’itahuka rye, Kitoko yavuze ko ari ibintu byegereje.
Ati: “Ntabwo ndatangaza umunsi runaka, ariko nababwira ko igihe ari gito cyane. Ubu ndi kwitegura neza. Ndashaka kuza ntaje ntagishoboye, ahubwo nkaza nuzuye.”
Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bemeza ko gutaha kwa Kitoko bizaba nk’inkingi nshya y’ihumure kuri muzika y’u Rwanda, cyane cyane mu gihe hari icyuho cy’abahanzi b’injyana y’umwimerere utavangavanze.
Kitoko ari mu bahanzi bazasusurutsa ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora bizabera mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nyakanga 2025. Ni igitaramo gitegerejwe n’Abanyarwanda benshi baba i Burayi, by’umwihariko abaheruka ibihangano bye akiri mu Rwanda.
INKURU YA UWINEZA Liliane/ Stagiaire
